RFL
Kigali

GOtv irashishikariza abakiriya bayo kugura ifatabuguzi bifashishije MTN Mobile Money, airtel money naTigo Cash igihe cyose

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/08/2014 13:57
0


Sosiyete isakaza amashusho ya GOtv kugeza ubu imaze kugira abakiriya barenga 7100 mu mezi atandatu imaze aho ikorera mu mujyi wa Kigali ndetse abantu benshi bakaba bakomeje kwitabira servise zayo kuva aho u Rwanda rukuyeho umurongo wa Analog ikajya kuwa Digital.



Kuri ubu GOtv yashizeho uburyo bworoshye bwo kwishyura ku muntu wese utunze decoder ya GOtv igihe cyose aho waba uri hose, ibi ahanini GOtv yabishingiye kuri serivisi yo kwihereza(self service).

Nkuko RUGIRA Patrick ukuriye Sales, Marketing & Distribution yabidutangarije, yatubwiye ko bikwiye ko umukiriya abona serivisi aho ayishakiye kandi mu gihe ayishyuriye nta mpamvu yo kwiruka kubayitanga ahubwo ako kanya agomba guhita atangira kuyireba.

Aha RUGIRA Patrick yatubwiye ko mu gihe umukiriya yishyura, agomba kuba yacanye dekoderi ye kugirango ihite ibona amashusho ariko na none mu gihe dekoderi idacanye umukiriya akaba yakora “Reset” igahita ibona amashusho.

gotv

GOtv ifite amashusho ntagereranwa kandi buri wese yisangamo kuva ku mwana muto kugeza ku mukuru ikaba ifite bouquet yo hejuru ya RWF6500 n’iya make ya RWF 4500. Mu gihe Dekoderi iri ku RWF29000 hamwe n’ukwezi kumwe kw’ifatabuguzi.

gotv

GOtv irifuza kunoza serivisi zayo yegera abakiriya bityo uwaba yifuza serivisi iyo ari yo yose yahamagara kuri 0786757575 bakamufasha.

gotv

Ku bindi byerekeranye na GOtv, umuntu yajya ku rubuga http://rwanda.gotvafrica.com

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND