Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ikomeje kuba ubukombe nyuma y'ibyiza byinshi ikomeje kugeza ku bakiriya bayo. Kuri ubu Ambassador's Park yatangaje gahunda ihoraho y'icyumweru cyose ni ukuvuga kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru.
By'akarusho kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 muri Ambassador's Park hateguwe igitaramo gikomeye cyatumiwemo Mitali Raphael wamamaye nka Natty Dread mu muziki akora mu njyana ya Reggae. Ni igitaramo kidasanzwe kizitabirwa n'abandi ba Rasta banyuranye dore ko bazaba barimo no kwibuka nyakwigendera Bob Marley wari inshuti ya Natty Dread n'abandi ba Rasta muri rusange kimwe n'abandi bakunda injyana ya Reggae.
Natty Dread azasusurutsa abazasohokera muri Ambassador's Park kuwa Gatanu
Muri iki gitaramo cyo kuwa Gatanu hazaba hari kandi umudage witwa Andy ndetse n'umuhungu wa Natty Dread witwa Nestaman wahoze ari umusirikari w'umudage ubu akaba akora muri Bank akora n'umuziki mu njyana ya Reggae, nawe akaba azashimisha abakunzi ba reggae muri Ambassador's Park. Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y'ikindi gikomeye cyabaye kuwa Gatanu w'icyumweru gishize aho bari batumiye King James. Buri wa Gatanu akaba ari gahunda nshya bafite yo gutumira umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe mu muziki hano mu Rwanda.
DORE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYOSE MURI AMBASSADOR'S PARK
Ku wa Mbere:Kuruhuka
Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet
Ku wa Gatatu: Haba hatumiwe Janne Uwimana
Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagataramirwa n'abahanzi Gakondo
Ku wa Gatanu: Hatumirwa umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane, muri iki Cyumweru turimo batumiye Natty Dread
Ku wa Gatandatu: Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band
Ku Cyumweru: Habaho gucurangira abana
Twabibutsa ko kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2018, nk'uko twabikomojeho kuri gahunda y'icyumweru cyose ya Ambassador' Park, abasohokera muri Ambassador's Park baratamirwa na Juliet uri buririmbe Semi-live. Kuri uyu wa Kabiri ni nawo munsi wa 'specialité' y'umusokoro. Kuwa Gatatu, Jane Uwimana ni we uzasusurutsa abazasohokera muri Ambassador's Park akazaririmba Karaoke kandi nabwo bafite 'specialité' ya Ambassadors Pizza, aho umuntu wese ugura ebyiri ahabwa iya gatatu y'ubuntu. Kuwa Gatanu ho bizaba ari ibindi bindi dore ko hazaba igitaramo gikomeye mu njyana ya Reggae mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Bob Marley.
Buri wa Kabiri ni bwo Juliet azajya asusurutsa abantu muri Ambassador's Park
Jane Uwimana azajya ataramira muri Ambassador's Park buri wa Gatatu
Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Sohokera muri Ambassador's Park ugerwego n'ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.
Ambassador's Park yateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley
Buri wa Gatanu na buri wa Gatandatu baba bafite 'Night Club' hamwe na Dj Pii
Buri wa Kane biba bishyuye hamwe n'abaririmbyi bakora injyana Gakondo
King James ubwo aherutse muri Ambassador's Park
TANGA IGITECYEREZO