RFL
Kigali

Gabiro Guitar aratamira abasohokera Ambassador’s Park kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2018 9:02
0


Gabiro Guitar, umunyamuziki uri mu bakomeye hano mu Rwanda afite igitaramo gikomeye agiye gukorera Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro, yishimana n’abazahasohokera kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru basangira amafunguro n’ibinyobwa utasanga ahandi.



Uyu musore Gabiro Gilbert azwi na benshi mu ruhando rwa muziki nka Gabiro Guitar, ni umunyempano wanitabiriye amarushanwa yahuzaga abanyamuziki baturutse mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi, Tusker Project.

Gabiro wibanda mu njyana na Afrobeat afite indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka: ‘Byakubera Byiza’ yuzuye impanuro yacuranzwe ahatabarika; yakoze kandi iyitwa ‘Special’, ‘Do re mi fa sol’, ‘Amahirwe’ yakoranye na Davy Ranks, ‘Umusonga’, ‘Kalorina’ yakoranye na Dream Boys igatumbagiza izina rye n’inzi nyinshi ziyongera ku bihangano acyibikiye abakunzi be.

Gabiro Guitar ategerejwe muri Ambassador's Park mu gitaramo cyihariye kiba buri wa Gatanu. Igitaramo cyiswe WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko). Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 10 Kanama 2018, kuva saa moya z’ijoro.

Ibi bitaramo bibera muri Ambassador’s Park bikomeje kwagura no kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato; ni urubuga rwiza rwo kugaragaza icyo ushoboye byiyongeraho no kugirwa inama n’abahanzi b’amazina azwi bahataramira.

Uretse gususurutswa n’abanyamuziki batandukanye, Ambassador’s Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash. Ambassador’s Park iherereye ku muhanda wa KK 696 ST, iteganye n'urusengero rwa Eglise Mathodiste i Gikondo mu Karere Ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

ambassas

Gabiro Guitar agiye gususurutsa abazasohokera Ambassador's Park






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND