RFL
Kigali

Fantastic Restaurent niho hantu hizewe wakurikiranira imikino ya Shampiyona yo mu Bwongereza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/08/2016 10:42
0


Mu mpera z’iki cyumweru nibwo mu Bwongereza imikino ya Shampiyona itangira mu Rwanda ushaka kureba iyi mikino bigusaba kuba uri ahantu hatuje kandi bakwereka imikino myinshi icyarimwe kuburyo nta mukino wagucika, aha rero mu mujyi wa Kigali Fantastic Restaurent niho hantu hizewe wakurikiranira iyi mikino.



Usibye imikino yo mu Bwongereza Fantastic Restaurent izerekana mu mpera z’iki cyumweru, aha hazaba hari umuziki mwiza ukunda gufasha benshi kuryoherwa n’impera z’icyumweru dore ko bateganya gutaramira abantu kugeza ku cyumweru dore ko no ku wa mbere bizaba ari ikiruhuko, bityo benshi bakba bataramira muri iyi restaurant imaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kwishimira ibi bitaramo, abakiriya benshi  bagiye basaba  ko amasaha yo gutarama yakongerwa. Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant bukaba bwarahise bwumva gusaba kw’ababagana none guhera ku wa kane wa buri cyumweru ibitaramo bikaba bitangira guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro(20h00) kugeza mu masaha akuze y’ijoro. Arinako abakunda umupira baba bikurikiranira imwe mu mikino iba iri kuba mu masaha ya nijoro.

fantasticUsibye kwerekana imipira gutaramirwa haba hari n'amafunguro yubwoko bunyuranye

Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, dore ko ariyo resitora igira amoko menshi y’ibiribwa. ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND