RFL
Kigali

FANTASTIC Restaurent igarukanye isura nshya ikomeza kuyigira ubukombe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/12/2016 11:47
1


Fantastic restaurant ni imwe muri risitora zimaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali, aho yamamaye kuri serivise ntagereranywa igeza kubayigana, gusa hakaba hari hashize iminsi mike ihagaritse imirimo yayo ku mpamvu zitandukanye zijyanye ahanini no guhaza ibyifuzo by’abayigana.



Gusa kuri ubu inkuru nziza ku bakiliya b’iyi resitora ni uko bongeye gufungura imiryango, ndetse bakaba bagarukanye impinduka nziza by’umwihariko izi mpera z’umwaka bakaba babahishiye udushya twinshi. Ni nyuma yo kuvugurura inyubako ikoreramo iyi resitora mu buryo bugezweho bujyanye n’icyerekezo cy’umujyi, bakanongera ubunini bwayo bijyanye n’uburyo abakiliya bayo bamaze kuba benshi.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Fantastic, icya mbere cyari kibaraje ishinga, ngo ni ukurushaho kugeza ku bakiliya bayo servisi zinoze kandi zijyanye n’igihe, ari naho bahereye bavugurura kuva ku nyubako kugeza kuri serivisi batanga.

Fantastic

Amafunguro y'amoko yose afutse neza

Amafunguro y’amoko yose harimo ibiryo bya kizungu, ibya kinyafurika, n’indyo gakondo za Kinyarwanda ni bimwe mu byo usanga muri Fantastic restaurant, ushaka kwica akanyota nabwo ibyo kunywa by’amoko atandukanye urabihasanga, tutibagiwe ko ya gahunda yo kwerekana imipira ya shampiyona z’i Burayi nayo ikomeje, by’akarusho ubu ukaba ushobora no kuharebera shampiyona yo mu Rwanda.

Ku bakunzi b’imyidagaduro muri rusange, uretse imipira, gahunda y’umuziki uyunguruye nayo yavuguruwe, aho ubu hari band yabigize umwuga izajya icuranga igisope n’izindi ndirimbo zaba izigezweho n’izakanyujijeho mu myaka yashize mu Rwanda no ku isi yose. Tubibutse ko Fantastic restaurant iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, munsi gato y’inyubako ndende ya KCT, iruhande rw’iburyo ku muhanda uva kwa Rubangura ugana muri gare nshya ya Kigali n’inyubako ya CHIC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sonzama7 years ago
    Wow !!!! ngiye kujya jya muri FANTASTIC Restaurent ariko kuki mutatubwiye iminsi n'amasaha y'igisope?





Inyarwanda BACKGROUND