RFL
Kigali

Fantastic Restaurant yateguriye abakunda indirimbo zo ha mbere ibitaramo 5 mu minsi ikurikirana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/06/2016 14:10
0


Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira neza no kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge n’uwo kwibohora , Fantastic Restaurant yateguriye Igisope abakunda muzika yo ha mbere muri iyi minsi y’ikuruhuko n’impera z’icyumweru.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2016 nibwo muri Fantastic  restaurant habera   igitaramo gicurangwamo indirimbo za Karahanyuze zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo mu bihugu by’Iburayi n’Amerika. Ni igitaramo giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kugeza mu masaha akuze. Igitaramo nk’iki kandi kizaba mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2016,umunsi hizihizwaho ubwingenge bw’igihugu,  kuwa Gatandatu , ku Cyumweru no mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 04 Nyakanga 2016, umunsi hizihizwaho umunsi wo kwibohora.

Uretse ibi bitaramo, gahunda yo kwerekana imipira yo ku isi yose irakomeje muri Fantastic Restaurant hibandwa cyane ku gikombe cy’Uburayi ’Euro 2016’ kigeze muri ¼ cyirangiza. Muri iyi minsi yose y’ibi bitaramo, ibinyobwa bya Bralirwa biza byagabanyirijwe ibiciro.

Muri Fantastic Restaurant uhasanga amafunguro atekanye ubuhanga

Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND