RFL
Kigali

FANTASTIC RESTAURANT ni yo ukwiriye kujya uriramo ukananyweramo muri Kigali-IMPAMVU

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2017 14:03
0


Resitora Fantastic ya hano mu mujyi wa Kigali hafi no kwa Rubangura imaze kuba ubukombe mu kugira serivisi nziza utapfa gusanga ahandi hano mu Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho umwihariko w’iyi Resitora akaba ari nayo mpamvu ukwiye kuyishyira ku isonga muzo ugomba kujya ufatiramo amafungo n’ibyo kunywa.



Dore impamvu 10 ukwiye kujya urira ukananywera muri Resitora Fantastic

1.Umwihariko wa Fantastic Restaurant ni uko izwiho gukora amasaha 24h y’umunsi hatavuyeho n’isaha n’imwe kandi ikamenya kwakira neza abayigana(Customer care).

2.Igihe cyose ugereye muri iyi Resitora, uhabwa amafunguro atekeweho ako kanya(ibiryo bishyushye), ibyo ukaba utapfa kubisanga ahandi hose hano mu Rwanda.

3.Undi mwihariko ni uko Resitora Fantastic iteka amoko yose y’ibiribwa kandi bifite intungamubiri nyinshi. Fantastic iza mu za mbere mu Rwanda muri Resitora wasangamo amoko menshi y’ibiribwa.

4.Indi mpamvu ukwiye kujya ugana Fantastic Restaurant ni uko buri wa kabiri na buri wa kane, bakuzaniye itsinda ry’abarundi ryitwa "Seruka music"ritaramana n’abakiriya b’iyi Resitora kugeza bucyeye.

5.Mu mpera za buri cyumweru (muri Weekend) Resitora Fantastic itumira abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse no mu karere mu rwego rwo gushimisha abayigana.

6.Muri iyi minsi, Resitora Fantastic iri gutanga poromosiyo y'amafunguro, mu masaha ya kumanywa, amafunguro akaba agura 1500 Frw.

7.Mu gihe cy’imipira ikomeye ibera i Burayi, Amerika no muri Afrika, Resitora Fantastic yerekana iyo mikino yose ku buntu ku bakiriya bayo kuko yamaze guhishurirwa ko umukiriya ari umwami.

8.Ku bantu bagana iyi Resitora, agashya kandi bashyiriweho ni uko iyo urimo gufata icyo kunywa cyangwa se urimo kurya, uba wemerewe gukoresha na interineti y’ubuntu ugakomeza gusabana n’abawe no gukomeza gahunda zawe z’ubucuruzi.

9.Ikindi ni uko ku bantu bakorera mu mujyi wa Kigali bakagira akazi kenshi cyane kababuza kuva mu kazi mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita, igihe wabivuganye na Fantastic Restaurant, muhana gahunda y’uko bazajya bakuzanira ibyo ukeneye byose bakabigusangisha ku kazi aho ukorera.

10. Akandi gashya ni uko ibicuruzwa bya Resitora Fantastic biri ku giciro gito cyane ukurikije urwego rwo hejuru imaze kugeraho ndetse icyo giciro ukakigereranya n’andi ma Resitora ya hano muri Kigali.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND