Abakiriya ba Resitora Fantastic bashyizwe igorora kuko bagiye kujya basusurutswa na Orchestre Impala mu buryo buhoraho kuwa Kane no ku Cyumweru nkuko ubuyobozi bwa Resitora Fantastic bwabitangaje.
Resitora Fantastic imaze kuba ubukombe mu Rwanda ahanini bitewe na serivisi nziza igeza ku bantu bose bayigana. Kuri ubu Resitora Fantastic ikorera mu nyubako nshya iherereye mu mujyi wa Kigali hafi n’ahahoze ari kwa Chez Venant. Amakuru meza ku bakiriya ba Resitora Fantastic ni uko buri wa kane ndetse na buri ku cyumweru, bazajya bataramirwa na Orchestre Impala mu muziki w'umwemerere uryoheye amatwi ndetse n'ijisho.
Mu buryo buhoraho, Orchestre Impala igiye kujya itaramira abasohokera muri Resitora Fantastic
Twabibutsa ko muri Resitora Fantastic uhasanga amoko anyuranye y'ibyo kurya ndetse no kunywa. Ikindi ni uko ari ho warebera imikino itandukanye ibera i Burayi ukayireba nk'umuntu wibereye aho iyo mikino iri kubera.
Imikino ikomeye ku isi nta handi wayirebera ngo wishime hatari muri Fantastic Restaurant
Buri wese winjiye muri iyi Resitora ataha yayihaye amanota meza ku isuku
TANGA IGITECYEREZO