RFL
Kigali

FANTA iri kugura 350Frw, menya ibindi biciro bishya byatangajwe na BRALIRWA LTD

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2016 20:32
2


Uruganda rwa BRALIRWA rwatangaje ibiciro bishya ku binyobwa bidasembuye. Fanta yo mu icupa rito risanzwe rya 30Cl iri kugura 350Frw mu gihe yari isanzwe igura 300Frw. Muri iyi nkuru turabagezaho ibindi biciro bishya byatangajwe na Bralirwa ndetse byatangiye kubahirizwa hirya no hino mu gihugu.



Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2016 mu biciro bishya byatangajwe na Bralirwa, Fanta yo mu icupa rito rya 30Cl yashyizwe kuri 350Frw, iyo mu icupa rya 50Cl ishyirwa kuri 500Frw. Fanta zo mu icupa rya 30 Cl rikozwe muri Plastic, igiciro cyayo ni 450Frw. Ibinyobwa bisembuye byo nta kigeze gihinduka ku biciro.

Nkuko bitangazwa na Hall Jonathan umuyobozi wa Bralirwa Ltd, izi mpinduka ku biciro by’ibinyobwa bidasembuye zibaye ku mpamvu y’izamuka ry’ibyo bakoresha mu gutunganya ibi binyobwa kuri ubu bikaba bisaba byinshi ndetse bihenze mu kubitunganya. Ibi biciro bihindutse nyuma y'imyaka ine yari ishize bidahinduka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tippo7 years ago
    TUZANYWA AMAZI.....NIBA WASAC NAYO ITAZAMUYE IBICIRO, NI HATARI
  • Muhoza jacques7 years ago
    Nishimiye uburyo muriguha agaciro ibinyobwa byacu nkuruganda ruhesha ishema urwanda.Ndi unyabugeni nanjye nzajya ngira uruhare mukwamamaza nokugaragaza isura nshya.Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND