RFL
Kigali

Tele 10 yagabanyije ibiciro bya Dekodeli n’ifatabuguzi bya DStv

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/11/2016 17:58
0


Mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo kugerwaho n’ibyiza bya DStv, kuri ubu Tele 10 yagabanyijwe ibiciro bya dekodeli ndetse inagabanya amafaranga y’ifatabuguzi kuri Bouquets zitandukanye, zimwe zinongerwamo amasheni.



Guhera  tariki 01 Ugushyingo 2016, Tele 10 yagabanyije ibiciro bya Bouquets nka Family, Compact, Compact Plus na Premium. Musore Thierry,umuyobozi w'ubucuruzi muri Tele 10 yatangarije inyarwanda.com ko  ubuyobozi bwa Tele 10 bwabikoze mu rwego gusubiza icyifuzo cy'abakiriya ndetse  no  kubifuriza kugira iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani bareba amashusho akeye kuri sheni zitandukanye ku biciro binogeye buri wese ndetse n’abumvaga DStv nk’umugani bakaba bashobora kuyitunga.

Uko amapaki ya sheni (Bouquets) yagiye agabanyirizwa ibiciro, amwe akongerwamo na sheni

Bouquet ya Premium ibamo sheni  zirenga 110 na Radio 20 yakuwe ku mafaranga 96.100 ubu iri kugura amafaranga 89.500. Ku bakunzi b’umupira w’amaguru  n’imikino muri rusange tubibutse ko iyi Bouquet ariyo ibamo sheni zose za Super Sport kuva kuya mbere kugeza ku ya cyenda , hiyongereyeho na Super Sport 9 East. Irimo kandi sheni zose zikomeye z’umuziki, filime ,amakuru n’izindi.

Bouquet ya Compact Plus yongerewemo izindi  sheni  8, ubu irimo sheni  izirenga 85 . Ubusanzwe yaguraga 64.430 FRW ubu yashyizwe kuri 57.800 FRW. Iyi Bouquet nayo irimo sheni nyinshi z’imikino, filime, iz’imiziki , amakuru, filime mbarankuru(Documentaries) n’izindi.

Bouquet ya Compact English yongerewemo sheni zicishaho filime z’Abahinde , izicishaho ibihembo mpuzamahanga mu myidagaduro ndetse na shampiyona yo mu Bwongereza,  Premier League. Kuri ubu iyi Bouquet irimo sheni zirenga 75 . Yari isanzwe iguraga 33.850 FRW ubu yashyizwe kuri 31.700 FRW .

Bouquet ya Family usangamo sheni zicishaho filime zo muri Amerika, Ubuhinde, Nigeria ndetse na filime mbarankuru z’abana,  n’izindi zinyuranye yavanywe kuri  25.120 FRW ishyirwa kuri 21.400 FRW.

Bouquet ya Access  nayo yongerewe amasheni meza harimo aya siporo nka Super Sport ya kane . Kuri ubu yo iri kugura 13.100 FRW

Ikindi  wamenya ni uko haba abatunze n’abashaka gutunga dekoderi za DStv ,  televiziyo y’u Rwanda iboneka kuri Bouquets  zose za DStv.

Ibiciro byagabanyijwe

Résultat de recherche d'images pour "DSTV  channels"

Sheni mpuzamahanga zikunzwe muri buri cyiciro, uzisanga kuri DStv

Dekodeli nazo zagabanyirijwe ibiciro

Si ifatabuguzi rya Bouquets ryagabanyijwe ahubwo n’ibiciro bya dekodeli byagabanyijwe. Dekodeli ya Zappa DSD kuri ubu iragura 33.600 FRW. Nyuma yo kuyikumanikira, bakaguha n’ibindi bikoresho bijyana nayo, bakagushyiriramo  n’ifatabuguzi rya Bouquet ya Compact, wishyura 54.600 FRW.

Dekodeli ya Explora iri kugura 126.000 FRW. Iyo bamaze kuyikumanikira bakaguhana n’ibindi bikoresho byose bijyana nayo(KIT Full installed), wishyura 168.000 FRW.

Aho wabasanga

DStv imaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu haba mu Mujyi wa Kigali nko muri UTC, KCT, CHIC , Cartier Commercial ndetse no mu ntara zose z’igihugu.

Mu majyepfo harimo: Muhanga, Huye n’ahandi

Mu Burasirazuba hariyo: Rwamagana, Kayonza, Ngoma n’ahandi

Mu majyaruguru hariyo: Musanze, Gicumbi , Gakenke n’ahandi

Mu Burengerazuba hariyo Rubavu, Rusizi n’ahandi

Ukeneye ibindi bisobanuro birambuye wabahamagara kuri 1111.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND