RFL
Kigali

Cyuzuzo wize mu Buyapani binyuze muri ABE Initiative asanga urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kwitoza kudahubuka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/08/2017 17:25
0


Cyuzuzo Yves ni umwe mu bagize amahirwe yo kujya kwiga mu Buyapani binyuze muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Buyapani, ABE Initiative. Nyuma yo kwiga imyaka 2 n’amezi 6 mu Buyapani, asanga urubyiruko rw’u Rwanda rwagakwiye kwigira ku Bayapani ibijyanye no gukora ibintu byatekerejweho neza.



ABE Initiative (African Business Education Initiative for Youth) ni gahunda iha amahirwe yo kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza (Master’s Degree) ndetse n’amahugurwa cyangwa kwimenyereza (Internship) ku rubyiruko rwo muri Afurika rugaragaza ubushobozi bwo kuba rwateza imbere ibijyanye n’inganda muri Afurika.

ABE Initiative ni umwe mu mishanga ya JICA (Japan International Cooperation Agency). Cyuzuzo Yves yagiye mu Buyapani kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri ICT for Development, yize imyaka 2 naho andi mezi 6 ayamara ari kwimenyereza (Internship).

Avuga ko yasanze umubano w’Ubuyapani n’u Rwanda udashingiye gusa ku bubanyi n’amahanga ahubwo ngo mu Buyapani bafite umuco ujya kumera nk’uwo mu Rwanda kuko abaturage baho batuje nk’abanyarwanda gusa ngo bakagira akarusho ku kugira ikinyabupfura cyinshi, gukunda umurimo no kunoza ibyo bakora.

Ikintu cyamugoye cyane akimara kugera mu Buyapani ni ururimi rwaho kuko ngo Abayapani benshi bakoresha ururimi rwabo gakondo cyane abazi icyongereza babarirwa ku ntoki kandi n’abakizi ntibagikoresha cyane mu buzima busanzwe, bityo iyo ugeze mu Buyapani uba usabwa kwiga ururimi rwaho.

JICA

Cyuzuzo Yves abona urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kwirinda guhubuka

Masters ya ABE Cyuzuzo avuga ko yihariye kubera ko nyuma y’amasomo bagarutse mu Rwanda bakomeza gukora ku mishanga ikuza umubano w’u Rwanda ndetse n’Ubuyapani ku buryo usanga bitararangiriye ku ntebe y’ishuri gusa.

Cyuzuzo Yves ubu ukorera imwe mu makompanyi akora ibijyanye no gukora za softwares ahamya ko urubyiruko rwo mu Rwanda rubashije kwikuramo intege nke no kudahubuka mu gutekereza imishinga n’ibindi bitandukanye byabateza imbere, rwagera kure cyane u Rwanda narwo rukabasha kwibona nka kimwe mu bihugu byateye imbere.

Yagize ati “Icya mbere ni imyitwarire myiza. Dufite amaraso ashyushye ariko ntabwo twitonda. Twige kudahubuka, abayapani ikintu nababonyeho ntibahubuka, batekereza ikintu neza, bakagitindaho mbere yo kugishyira mu bikorwa. Ntabwo ari ukuza ugahita uhubuka ugakora ikintu utagitekerejeho neza. Nta kureba ngo runaka yageze kuri ibi ngo nawe uhite ushaka kubigeraho utazi n’aho yanyuze. Ntabwo dutekereza cyane ku rwego rushimishije kandi turabishoboye.”

Kanda hano usobanukirwe neza uko JICA ifasha urubyiruko:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND