RFL
Kigali

CYCLING: Fly Cycling Club izitabira irushanwa mu Bubiligi ku nkunga ikomeye y’uruganda rwa SKOL-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2018 20:15
0


Flying Cycling Club ikipe isanzwe yitabira amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) nk’abandi banyamuryango, kuva tariki 5-31 Nyakanga 2018 izaba ibarizwa mu Bubiligi aho izaba iri mu rugendo shuli inakina amarushanwa atandukanye, igikorwa bafashijwemo na SKOL.



SKOL Brewery Ltd uruganda rukorera mu Rwanda ariko rukaba ruri ku isonga mu bigo byigenga bitera inkunga umukino w’amagare n’indi mikino nk’umupira w’amaguru n’imikino ngorora mubiri, kuri ubu bafatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’abandi batera nkunga banarimo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi (BCF).

Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club yabwiye abanyamakuru ko amarushanwa 11 bazasiganwamo mu Bubiligi azabafasha kongera ubunararibonye mu bijyanye no gutinyuka amarushanwa. Jordan Mathew ati:

Amarushanwa 11 tuzakina kuva tariki ya 7 Nyakanga 2018 azadufasha gutinyuka amarushanwa kugira ngo abana b’abanyarwanda batangire bagire akamenyero ko guhatana bakiri bato kandi biri ku rwego mpuzamahanga.

Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club

Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club 

Mu bakinnyi batandatu (6) bagomba kuzaba bafata indege ya Rwanda Air ibaganisha mu Bubiligi, harimo abakinnyi batatu (3) ba Fly Cycling, babiri (2) ba Benediction Club y’i Rubavu, n’umwe (1) wa Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Asobanura uburyo bakoresheje bahitamo abakinnyi bazitabira aya marushanwa, Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club yavuze ko bagiye bareba abakinnyi bakiri bato bakina no mu yandi makipe kugira ngo nabo badacikanwa n’amahirwe ya mbere abonetse mu Rwanda kuko bazi ko nabo bazi ko bakomeye mu gusiganwa ku magare. Yagize ati:

Uburyo twahisemo abakinnyi, hari abakinnyi dufite muri Fly Cycling Club bakomeye ariko kandi hari n’andi makipe nayo afite abakiri bato bahagaze neza. Harebwe no kuri abo bana kuko ni iterambere ry’abana b’u Rwanda, ntabwo twajyana umwana wacu uba uwa 20 kandi hari uwa kabiri mu yindi kipe uhatana n’uwacu. Mu gutoranya harebwe abacu tunareba abandi bafite ibihe byiza mu marushanwa aheruka.

Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club

Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club aganira n'abanyamakuru

Ntembe avuga ko kuri iyi nshuro bajyanye umubare utari munini ariko ko uko bagenda bazamura urwego n’umusaruro uzagenda uvamo bizatuma banajya mu bindi bihugu bitari u Bubiligi.

Abana bahamagawe barimo; Habimana Jean Eric ubitse shampiyona ya 2018 mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’ingimbi akaba anakinira Fly Cycling Club ku myaka ye 17, Hakizimana Felicien  w’imyaka 17 y’amavuko nawe akinira Fly Cycling Club, Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 17 nawe akina muri Fly Cycling Club, Jean Claude Nzafashwanayo w’imyaka 18 akinira Benediction Club y’i Rubavu, Yves Nkurunziza wa Benediction Club ku myaka ye 18 yatahanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika iheruka kubera mu Rwanda mu gusiganwa n’ibihe (ITT) ndetse na Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs de Rwamagana akaba afite imyaka 17.

Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph

Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph 

Nkurunziza Yves (Rwanda) yatahanye umudali wa Silver mu ngimbi bangana

Nkurunziza Yves (Rwanda) yatahanye umudali wa Silver mu ngimbi bangana muri shampiyona ya Afurika 

Amakuru yatangiwe mu kiganiro SKOL yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri

Amakuru yatangiwe mu kiganiro SKOL yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri muri Camp Kigali

Benurugo Kayihura Emilienne wari uhagarariye umuyobozin mukuru wa SKOL Brewery -Rwanda

Benurugo Kayihura Emilienne wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa SKOL Brewery -Rwanda

SKOL Brewery Ltd, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi (BCF), Umujyi wa Eelko uri mu Bubiligi, Liberate Mutualiteit Oost-Vlaanderen (Belgium) na Rwanda Air, bafatanyirije hamwe bagamije kugira ngo impano z’abana b’abanyarwanda bakiri bato mu mukino w’amagare zijye ahagaragara ku rwego mpuzamahanga bityo bazagire amasomo bakura muri uru rugendo ruzabafasha gukina amasiganwa 11.

Dore amasiganwa Flyv Cycling Team bazahatanamo:

Tariki ya 7 Nyakanga 2018: Desselgem (86.7 Km)

Tariki 11 Nyakanga 2018: Menen-Kemmel-Menen (UCI Race): 126.9 Km

Tariki 14 Nyakanga 2018: Dentergem (84.5 Km)

Tariki 15 Nyakanga 2018: Zottegem-Strijpen (88 Km)

Tariki 16 Nyakanga 2018: Zottegem-Strijpen (88 Km)

Tariki 18 Nyakanga 2018: Opwijk (96.6 Km)

Tariki  21 Nyakanga 2018: Veldegem (91.4 Km)

Tariki 22 Nyakanga 2018: Tielt (84 Km)

Tariki Izegem (Bosmolens): 96 Km

Tariki 28 Nyakanga 2018: Johan Museeuw Classsic GP Stad Gistel (120 Km)

Tariki 29 Nyakanga 2018: Veldegem (91.4 Km)

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Umukinnyi wese utwayeb agace runaka mu marushanwa yo mu Rwanda acugusa shampanye ya SKOL

Umukinnyi wese utwaye agace runaka mu marushanwa yo mu Rwanda acugusa shampanye ya SKOL

SKOL

Ubwo Habimana Jean Eric yari agiye kwambikwa umwambaro wa SKOL

Ubwo Habimana Jean Eric yari agiye kwambikwa umwambaro wa SKOL

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND