Mu rwego rwo kugera kuntego yayo Call Rwanda, ikigo gitanga servisi z’itumanaho no kwihutisha servisi mu Rwanda, kuri ubu gikomeje kugaba amashami hirya no hino mu Rwanda.
Kuri ubu Call Rwanda iratanga akazi kubabyifuza bazayihagararira ku rwego rw’intara,
- Amajyaruguru
- Amajyepho
- Iburasirazuba
- Iburengerazuba
Icyo bazaba bashizwe :
- Kureba uko ibikorwa bya Call Rwanda bikoreshwa ku rwego rw’intara
- Kumenya no gukurikirana abakiriya(clients )bari mu Ntara akuriye
- Kongera umubare wabakoresha servisi za call Rwanda
- Kwegera ibigo bitandukanye agamije kubishakira ibisubizo mu rwego rw’ikoranabuhanga
Ibisabwa :
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba avuga indimi ebyiri by’ibura, Ikinyarwanda n’icyongereza
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
- Kuba yararangije byibura amashuli atandatu yisumbuye
- Kuba atari munsi y’imyaka 28
- Kuba azi gukoresha mudasobwa na internet
- Kuba afite telefoni ya SMART PHONE
- Kuba yarize ibyerekeranye n’icungamutungo cyangwa Marketing, kuba yarabikozemo byaba ari akarusho
- Kuba ahanga udushya
- Kuba akunda kwikorera cyangwa kwikoresha
- Kuba afite icyerekezo
Abujuje ibisabwa , barasabwa kohereza ibi bikurikira :
- CV
- Ibaruwa ibisaba
- Kopi y’Impamyabushobozi iriho umukono wa Noteri
Abujuje ibi bisabwa bakohereza email kuri : info@call-rwanda.com cyangwa mugahamagara kuri +250 280305000 cyangwa 0788302371, umunsi wanyuma wo kwakira abasaba ni kuwa 20 ukwakira 2015. Saa kumi n’ebyiri z ‘umugoroba.
Abazatoranywa bazabimenyeshwa taliki ya 22/10/2015
TANGA IGITECYEREZO