RFL
Kigali

Call Rwanda 5000 ikomeje gutanga servisi zihuza abatanga servisi n'ababagana

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/10/2014 19:49
0


Mu minsi ishize nibwo twababwiraga imikorere ya call Rwanda ikigo gikomeje kwesa imihigo mu kunoza itumanaho hagati yabatanga serivisi n’ababagana.



Kuri ubu 5000 ni umurongo ukoreshwa nabantu batari bake mu Rwanda bohereza ibitekerezo kuri radio cyangwa ku bindi bigo , ndetse banawuhamagara barangisha abo bakure servisi.

Ibigo byose kuri ubu byashyiriweho uburyo bwa SMS bwakoresha mugutanga no gusakaza ubutumwa mubantu benshi aribo babyikoreye,

Call Rwanda iyobowe na Aime Crispin NSENGIYUMVA , Yadutangarije ko ibigo by’amashuli byinshi,imirenge imwe n’imwe , ibigo bitandukanye, ONG,ndetse n’ amavuriro akomeye yigenga hano muri Kigali biri gukoresha iyi servisi kandi ibi bigo bikaba bitanga ubuhamya,

Benshio mu bakoresha iyi serivisi  twabashije kuganira badutangarije ibyiza byayo ni uko byabagabanyirije akazi. Kanimba afite Ivuriro yadutangarije ko ubu ababagana bose basaba gahunda binyuze kuri SMS mu minota mike bakabona isaha n’umunsi bazahuriraho.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya MGU( Mahtama Ghandi University),Bwana Gupta  yavuze ko bibafasha gutanga amakuru kuri kaminuza yabo binyuze kuri SMS kandi bakaba bahita babona ibibisubizo(reactions) biva mu banyeshyuri.

Naho umuturage umwe utuye mujyi wa Kigali , yadutangarije ko akurikinira hafi ibikorwa bya call Rwanda aho atangaza ko kuri ubu amenya amakuru na SMS zamamaza ziva muri call Rwanda, aho atajyaga amenya  ibiri kujya mbere.

Twongeye kubaza Aime Crispin, icyo bisaba kugirango ikigo kibe cyafungurirwa iyi servisi, amwenyura yadusubije yuko ntacyo bisaba uretse guhamagara call center yabo 5000 cg 0788302371, bagafungura account ye hanyuma bakamwoherereza umukozi uza kubibigisha.

Dusoze tubibutsa ko iyi servisi ikoreshwa nabafite inama z’ubukwe, ibitaramo, kwamamaza ibikorwa, gutanga gahunda(rendez vous), gutumira kwifurizanya iminsi mikuru….. bigakoreshwa n’ibigo cyangwa  abantu ku giti cyabo

Call Rwanda 5000 niyo nomero kandi uhamagara buri gihe iyo ushaka numero z’ikigo cyangwa ushaka kumenya aho gikorera. Nawe hamagara 5000 wumve ibikorerwa kuri iyi servisi kandi nta kiguzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND