RFL
Kigali

Bugesera-MTN Rwanda yatanze miliyoni 8 n’ibihumbi 250 nk’umusanzu wo kugabanya abata ishuri

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/04/2015 19:50
0


Abana bitabira ishuri bagiye kwiyongera mu karere ka Bugesera babifashijwemo n’inkunga MTN Rwanda yabahaye ingana na miliyoni 8 n’ibihumbi 250 agenewe gufasha mu gusubiza mu ishuri abana barivuyemo bitewe n’ubukene.



Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Bugesera nk’umusanzu wa MTN Rwanda mu guteza imbere Uburezi kuri bose.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Louis Rwagaju, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yashimye cyane MTN kubwo guha abana amahirwe yo gusubira mu ishuri.

Yagize ati “Ndashima cyane umusanzu wa MTN Rwanda mu gufasha kuzamura uburezi mu Rwanda. Iyo ibigo nk’ibi bifashe umugambi wo gutanga umusanzu wabyo nk’uku, abaturage bose babyungukiramo.”

Mu mwaka ushize wa 2014, MTN yatanze umusanzu ugera ku bihumbi 30 by’amadorari(30,000$) mu rwego rwo gufasha abanyeshuri batishoboye ndetse inafasha ibigo by’amashuri 20 mu minsi 21 ya “Y’ello Care”. Iki gikorwa cyahaye aya mashuri intebe z’abanyeshuri, ibitabo n’ibibuga byo gukiniramo ndetse banafasha abanyeshuri 500 n’abarimu 200 bo mu mashuri yisumbuye kubahugura mu ikoranabuhanga babifashijwe n’abakozi ba MTN hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi(REB).

Marry Asiimwe wavuze mu izina ry’abakozi ba MTN Rwanda, yagize ati “Turashaka ko abavuye mu ishuri bitewe no kubura amafaranga y’ishuri cyangwa se n’ubushobozi mu bundi buryo, basubirayo. Uku gukomeza kuva mu mashuri ni ikibazo gikomereye cyane urubyiruko rwacu ndetse n’igihugu cyacu. Intego yacu y’igihe kirekire ni ukubaka ubufatanye mu mashuri, Leta na MTN ngo tuzamure ireme ry’uburezi ngo tugere ku burezi kuri bose.

Uko imyaka ihita MTN Rwanda ibinyujije muri gahunda yo gufasha sosiyeti ikoreramo(CSR)  yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikorwaremezo, kurwanya Malaria, guteza imbere ubumenyi butandukanye ndetse n’ikoranabuhanga mu mashuri.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND