RFL
Kigali

BUGESERA: Itel igiye kuvugurura inzu y’umukecuru w’imyaka 72 w’incike ya Jenoside

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/03/2017 18:10
1


Mu gihe twitegura kwinjira mu minsi yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, sosiyete icuraza telefoni zo mu bwoko bwa Itel yiyemeje kuremera umukecuru witwa Karora Yusitina w’imyaka 72 y’amavuko wagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Uyu mukecuru asanzwe atuye mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugarama aho yabaga mu nzu ishaje ndetse abanamo n’amatungo ariko Itel ikaba yiyemeje kuvugurura iyi nzu bakayubaka mu buryo bumuhesheje agaciro ndetse bakanamuha ibikoresho by’ibanze byo mu nzu.

itel

Karora Yustina asobanura ukuntu yari atewe impungenge n'inzu abamo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017 nibwo bamwe mu bayobozi n’abakoze ba Itel mu Rwanda berekeje mu Bugesera babonana n’uyu mukecuru aho atuye baramuganiriza ndetse bamwemerera ko ibi bigiye gukorwa vuba bishoboka.

Uyu mukecuru wacikanywe n’inzu zahawe abandi bakecuru b’incike za Jenoside, agahitamo kugura iyi ng’iyi abamo ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana(100,000frw), yagaragaje ko yishimiye kuba yaratekerejweho ndetse by’umwihariko akaba agiye kubakirwa inzu igendanye n’igihe.

Uyu mukecuru yavuze ko imvura yari isigaye imunyagira ndetse iyi nzu ye ikaba yari iri hafi kuzamugwira kuko yari yarabuze ubushobozi bwo kuyisanira dore ko nta bundi bufasha abona uretse ingoboka ahabwa na leta y’ Rwanda.

itel

Muri iyi nzu ye yari asanzwe abanamo n'amatungo ariko Itel igiye kumuhindurira amateka

Ken Ahmed wari uhagarariye Itel muri iki gikorwa, akaba ari umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa yasobanuye ko uyu mukecuru ari we bahitiwemo n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama nyuma yo kubagezaho ikifuzo cyabo cyo gufasha umwe mu ncike za Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka.

itel

Ken Ahmed wari uhagarariye Itel muri iki gikorwa

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko kubakira uyu mukecuru inzu no kumuha ibikoresho by’ibanze byo mu nzu byose hamwe bizatwara agaciro gasaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda(5,000,000frw).

 

itel

Ken Ahmed yaboneyeho gutangaza ko atari iki gikorwa gusa bateganya gukora nka Itel kuko bifuza gutanga umusanzu ugaragara muri iki gihe. Yavuze ko bateganya kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bafasha abana ku bijyanye n’imyambaro n’ibikoresho by‘ishuri, ndetse ngo baranateganya n’ibindi birimo gusura impunzi aha hose bakazajya baba baherekejwe n’umuhanzikazi Butera Knowless  usanzwe ari ambasaderi w’iyi sosiyete.

PHOTO: Iradukunda Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NAMAHORO BEATA6 years ago
    Ni igikorwa cyiza turagishimye ariko hari igitekerezo numva nasangiza company nkizi ziba zikora ibikorwa by'urukundo icyunamo kigiye gutangira!!! ngewe kubwange mbona bitakabaye aruko bikorwa mwagakwiye kuba ari igikorwa gihoraho kuko abababaye bahoraho igihe cyose ntimugategereze gufasha ubabaye mu cyunamo uwo mufasha aba amaze umwaka wose atazi uko kuryama munzu itavirwa bimera.ngewe rwose mbona bidakwiye ko twibuka abababaye mu cyunamo gusa,kuvuga ibi simba nirengagije ko Leta yashyizeho ikigega cya Leta gifasha abatishoboye nkaba nayibishimira cyane n'umutima wanjye wose. aha uburyo icyo kigega gikora nacyo dushima cyikaba cyibasha gufasha abatishoboye kurusha abandi ni muri urwo rwego twakabaye dutera Leta ingabo mu bitugu nkaya ma company ahozaho nayo atanga umusanzu wayo kuri abo batishoboye umunsi ku munsi apana gutegereza icyunamo.





Inyarwanda BACKGROUND