RFL
Kigali

Bralirwa yatashye igiti cya Noheri inagenera inkunga umujyi wa Kigali izafasha mu iterambere ry'abawutuye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:11/12/2014 10:04
0


Uruganda rwa Bralirwa ,rubinyujije mu kinyobwa cya Coca Cola, rwatashye igiti cya Noheri , ruboneraho gutanga inkunga ya miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) rwahaye umujyi wa Kigali. Iyi nkunga ngaruka mwaka uruganda rwa Bralirwa rutanga mu bihe bya Noheri ikaba yifashishwa mu iterambee ry’abaturage b’umujyi wa Kigali.



coca

Umuhango wo gutaha igiti cya Noheri cyubatswe na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Coca Cola wabaye ku munsi w’ejo taliki ya 10 Ukuboza 2014 mu  Kanogo, witabirwa n’abayobozi banyuranye b’uruganda rwa Bralirwa  ndetse n’umuyobozi wungirije  w’umujyiwa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Hope Tumukunde ari nawe wari umushyitsi mukuru.

hope

Jonathan Hall, umuyobozi wa Bralirwa aganira na Hope Tumukunde, umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali

 Muri uyu muhango wo gucana igiti cya Noheri, Bralirwa ikaba yaraboneyeho guha umujyi wa Kigali inkunga izafasha mu iterambere ry’amashyirahamwe y’ubucuruzi cyangwa abandi bantu bafite imishinga yo kwikura mu bukene.

Mu ijambo rye Hope Tumukunde akaba yashimiye uruganda rwa Bralirwa ku nkunga rudashwema gutanga mu kubaka igihugu , by’umwihariko umujyi wa Kigali.Yanaboneyeho gusobanura icyo inkunga uruganda rwa Bralirwa itanga buri mwaka ikoreshwa.

coca

Martine Gatabazi n'umugabo we Alain Muku nabo bari bitabiriye uyu muhango

Yagize ati” Iyi nkunga ifasha cyane abaturage bo mu mujyi wa Kigali aho kugeza ubu iyatanzwe mu myaka ishize, imaze guteza imbere amashyirahamwe menshi, kuko ishyirwa mu kigega cyitwa “Gira ubucuruzi” gifite konti muri Sacco, abafite imishinga bakaza bakayahabwa , ndetse n’abatayifite bagafashwa kuyikora hakurikijwe ibyo bumva bashaka kandi babasha gukora , nyuma bagahabwa amafaranga yo gukora, akabafasha kwikura mu bukene

coca

Iyi moteri niyo itanga ingufu zituma iki kirugu cyaka

Jonathan Hall, umuyobozi wa Bralirwa, muri uwo muhango  nawe yatangaje ko bishimira gutera inkunga abaturage b’umujyi wa Kigali, kugirango imibereho yabo irusheho gutera imbere, ko ndetse biteguye kugeza iki gikorwa no mu zindi ntara zose z’igihugu.

coca

Yagize ati “Mu mikoranire myiza tugirana n’Umujyi wa Kigali, tuzakomeza gufatanya kuzamura imibereho myiza y’abaturage, atari mu bihe bya noheri gusa, kandi turateganya no kuzageza iki gikorwa no mu zindi ntara zose ndetse n’uturere dusangira noheri , nk’uko tuhageza irushanwa rya Guma Guma ducisha mu kinyobwa cyacu cya Primus”.

coca

Iki gikorwa Bralirwa igikora ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Coca Cola

Bralirwa ifite ibikorwa byinshi ifashamo abaturage, aho ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro, yakoreye amazi meza abaturage bo muri ako karere, ikaba iteganya kuzafasha abagore bagera kuri miliyoni eshanu bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ndetse bakaba banatera inkunga abahanzi nyarwanda babicishije mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba buri mwaka.

 

coca

Bafashe ifoto y'urwibutso

Uyu muhango ukaba wasojwe umushyitsi mukuru Hope Tumukunde acana ku mugaragaro igiti cya Noheri anaboneraho kwifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015 abayobozi ndetse n’abakozi bose b’uruganda rwa Bralirwa.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND