RFL
Kigali

Bralirwa yashyize ku isoko icupa rya Mützig rifite ikirango gishya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/07/2016 9:30
0


Bralirwa isanzwe yenga inzoga zitandukanye ndetse n’ibindi binyobwa bidasembuye, Mützig ikaba imwe mu nzoga za Bralirwa ikundwa n’abanyarwanda benshi, ubu Bralirwa yahaye iyi nzoga ikirango gishya.



Iyi Mützig iri mu isura nshya yamuritswe ku mugaragaro na Bralirwa ku itariki 20 Nyakanga 2016, gusa icyahindutse ni ikirango naho uburyohe buracyari bwa bundi busanzwe bumenyerewe bwa Mützig. Bralirwa ivuga ko icyari kigamijwe hajya guhindurwa isura ya Mützig ari ukuzanira agashya abakiriya b’iki kinyobwa ndetse n’aba Bralirwa muri rusange.

mutzig

Mutzig zifite ikirango gishya

Julius Kayoboke ni umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Bralirwa yemeza ko izi mpinduka ntacyo zizahindura ku biciro bya Mützig ndetse ngo bizeye neza ko abakunzi ba Mützig bazishimira aka gashya. Iyi nzoga ngo izakomeza kugura amafaranga yari isanzwe igura, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 500, 700 na 1000 bitewe n’uko amacupa agiye arutana.

julius

Julius Kayoboke asogongera kuri Mutzig yo mu icupa rifite ibirango bishya

Bralirwa ivuga kandi ko Mützig ifite ikirango gishaje izakomeza kugurishwa kugeza igihe izarangirira ku isoko isimbuwe na Mützig ifite ikiranngo gishya. Mützig nshya aho itandukaniye n’ishaje ni uko yo akazeru kanditseho ‘Mützig’ katazengurutswe n’akantu kari mu ishusho y’urukiramende nk’uko byari bisanzwe. Mützig ishaje kandi, amagambo yanditse munsi y’ahari ako kazeru, hari amagambo make yanditse ku kantu k’umweru, mugihe inshya ayo magambo bigaragara ko ari menshi.

mutzig

Bamurikiye Mutzig nshya abanyarwanda

Muri 1987 nibwo Mützig yagejejwe ku isoko ry’u Rwanda ikaba yari iherutse guhindurirwa ibirango muri 2008.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND