RFL
Kigali

Bralirwa yashyize ahagaragara ubundi bwoko bw'icupa rya Heineken bwitwa "the Cities"

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2014 15:10
0


Isosiyete ikora ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha Bralirwa, irishimira kugeza ku bakunzi b’ikinyobwa cya Heineken by’umwihariko n’ibinyobwa byayo byose ko yashyize ahagaragara ubundi bwoko bw’icupa budasanzwe bwitwa ‘’The Cities’’.



Gushyira hanze ku mugaragararo ubu bwoko bw’icupa, bizajyana no kwerekana ihuriro ry’ikinyobwa gisanzwe cya Heineken n’iki cya “The Cities” aha hakaba hazifashishwa umusogongezi wa mbere mu Rwanda mu gusogongera ikinyobwa cya Heineken, akavumbura kandi agatangariza abandi uburyo bwo kurushaho kuryoherwa na Heineken banywa mu rugero.

Ubu bwoko bw’icupa rya Heineken bugomba kugera ku masoko hagati y’uku kwezi kwa Nzeri n’ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka, ubu bwoko kandi bukazasimbura icupa risanzwe rya Heineken ya sentiritiro 33 kandi igiciro cyo ntikizahinduka.

Ubuyobozi bwa Bralirwa; ishami ry’ikinyobwa cya Heineken, bakaba bemeza ko iri cupa rishya rizerekana umwimerere no guhanga udushya bigaragara mu bakora Heineken. Aya macupa azajya agaragara mu birango bitandatu bitandukanye bitewe n’imijyi azaturukamo, muri iyo hakaba harimo Amsterdam, Berlin, London, New York, Rio de Janerio na Shangai.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND