RFL
Kigali

Bralirwa yashyikirije imashini 46 zidoda Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2014 15:37
0


Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga wabereye ku cyicaro gikuru cy’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Bralirwa yatanze imashini 46 zidoda zo gufasha abafite ubumuga.



Uyu muhango witabiriwe n’abafite ubumuga bahagarariye abandi, ubuyobozi bw’Inama yigihugu y’abafite ubumuga ndetse na minisitiri wa  leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Madamu Alivera Mukabaramba bose bakaba bagarutse ku gikorwa cyiza Bralirwa yakoreye abafite ubumuga.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhanga BwanaEmmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yashimiye cyane Leta ku bufasha idahwema kubagaragariza anashimira Bralirwa byumwihariko ku gitekerezo cyiza cyo gufasha abafite ubumuga mu kwiteza imbere.

Perezida w’Inama yIgihugu y’abafite ubumuga, Bwana Romalis Niyomugabo nawe mu ijambo rye yagarutse cyane ku gikorwa cyiza bakorewe na Bralirwa aho yagize ati “Turashimira Leta idahwema kutugaragariza ko itwitayeho ariko kandi by’umwihariko tukaba dushimira cyane Bralirwa kuri izi mashini iduhaye ndetse tukaba tuyijeje ko zizakoresha neza uko bikwiriye zikabyazwa umusaruro nyawo, maze abafite ubumuga bagatezwa imbere.”

Umuyobozi wa Bralirwa Bwana Jonathan HALL yashimangiye ko kuri bo mu gihe cyose bamaze mu Rwanda; ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1957 icyo baharanira ari ugufasha abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 1957 turi mu Rwanda duharanira ko abanyarwanda batera imbere. Abantu bafite ubumuga rero nabo ni abanyarwanda n’abandi niyo mpamvu twabaguriye izi mashini zidoda zizajya zibafasha mu buzima bwa buri munsi. Kuri twe ni impano nta cyane ariko turabizeza gukomeza kubaba hafi. Izi mashini zirakomeye zakorewe mu Buyapani, ziraramba tukaba twizera ko zizabafasha.”

Minisitiri wa leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madamu Alivera Mukabaramba nawe yashimiye cyane Bralirwa kubwo gutera Leta ingabo mu bitugu igaha abafite ubumuga iyi nkunga. Yagize ati “Leta ikoresha uko ishoboye ngo abafite ubumuga babashe kubaho neza ndetse banatere imbere. Turashimira cyane Bralirwa rero ku gitekerezo cyiza yagize ikaba umwe bu baterankunga ba MINALOC.”

Icyumweru cyahariwe abafite ubumuga kikaba kizasozwa ku wa 3 Ukuboza,2014 hanizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND