RFL
Kigali

Bralirwa yamuritse Fanta zo mu icupa rya Palasitike itangaza n’ibiciro byazo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2016 2:32
6


Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2016 uruganda rwa Bralirwa Ltd rwerekanye Fanta zikorerwa mu Rwanda zo mu macupa ya Palasitike”Plastique”. Mu kumurika izo Fanta,Bralirwa yatangaje n’igiciro kuri buri ngano ya buri cupa.



Mu gihe izi Fanta bajyaga bazitumiza hanze y'u Rwanda, Jonathan Hall umuyobozi wa Bralirwa yavuze ako gashya bazanye ko gukora Fanta zo mu icupa rya Plastique (Polyethylene terephthalate (PET) kazatuma ubucuruzi bwabo butera imbere hakaboneka inyungu n’andi mahirwe menshi mu bucuruzi kuri Bralirwa ndetse no ku bakiriya bayo.

Amoko ya Fanta zo mu icupa rya Palasitike "Plastic"yashyizwe ahagaragara na Bralirwa, hari Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta,Fanta Sprite, Fanta Coca Cola, Fanta Coca Zero na Fanta Vital’o. Izo Fanta zose zizaba ziri mu bwoko butatu bw’amacupa aribwo; Icupa rya 30cl, irya 50cl n'irya 1.5L.

Coca Cola

Imashini zikora izi Fanta zo mu icupa rya Plastic

Ku bijyanye n’ibiciro by’izo Fanta, icupa rya 30cl rigura amafaranga y’u Rwanda 400Frw, irya 50cl rikagura 600Frw naho irya 1.5L rikagura 1.500Frw gusa. Brand ya Coca Cola ikorera mu bihugu 200 ku isi ikaba imaze imyaka 128. Hashize imyaka 41 Coca Cola igeze mu Rwanda muri iyo myaka ikaba yaracuruzwaga gusa mu icupa rya 30cl.

Coca ColaCoca ColaCoca ColaCoca ColaCoca ColaCoca ColaCoca ColaCoca ColaCoca Cola

Amafoto-Moses Niyonzima

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turahendwa7 years ago
    Ariko kuki bralirwa iduhenda higeze aha? Mu bihugu byinshi 30cl, 50cl,1.5l ibiciro usanga ari 200frw,300frw,700frw. Kuki duhendwa?
  • thierry7 years ago
    wow innovation kbsa nizere ko izaba take a way ariko nibyo byaba byiza nkuko izo mugihugu cyabaturanyi zimeze nka UG nahandi.. congz kbsa
  • theophile7 years ago
    ngewenda byishimiye kari iwacu imuhanga.
  • G7 years ago
    Byo baraduhenda ugereranije n ukoz zigura mu bindi bihugu
  • Mujyanama7 years ago
    None se ubu icupa mutweretse ni irihe? Improve
  • mugabo thomas7 years ago
    njye ndabona ibyobintu aribyiza kuko ubusanzwe hahendaga icupa none kuki muzamuye ibiciro ibyo bintu rura ikwiye kubiganiraho na brarirwa ahubwo hakarebwa uburyo byagabanywa 30cl ikagura 250 ibyo nugutesha ifaranga agaciro





Inyarwanda BACKGROUND