RFL
Kigali

Bralirwa yagiranye amasezerano y’inguzanyo n’ikigo cy'imari IFC agiye kuyifasha kurushaho guhaza isoko ryayo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/08/2015 8:03
0


Uruganda nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa rwamaze kugirana amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25 z’amadorali y’Amerika(ni ukuvuga asaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda)n’ikigo mpuzamahanga cy’imari(IFC), kimwe mu bigize World Bank Group gisanzwe gitanga inguzanyo.



Mu kiganiro kigenewe itangazamakuru cyabereye Kicukiro ku kicaro gikuru cya Bralirwa kuri uyu wa Gatatu, cyabanjirijwe no gushyira umukono kuri aya masezerano, impande zombi zasobanuriye abanyamakuru uburyo aya mafaranga azakoreshwa ndetse buri ruhande rugaragaza ko rwishimiye ubu bufatanye bemeza ko buzanagirira akamaro cyane cyane abahinzi b’ibigori hamwe n’abanyarwanda muri rusange basanzwe bakunda ibinyobwa by’uru ruganda bazakomeza kubibona ku giciro gito.

Jonathan Hall umuyobozi mukuru wa Bralirwa ari nawe washyize umukono kuri aya masezerano ya miliyoni 25 z’amadorali ya Amerika yavuze ko batewe ishema no kuba iki kigo cya IFC cyarabagiriye icyizere cyo kubaguriza aka kayabo, kandi inyungu kuri aya mafaranga ikaba iri hasi bityo bikazabafasha gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga batangiye wo kwagura ibikorwa byabo kuva mu 2012.

Bralirwa

Aha impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano y'iyi nguzanyo

Ignace Bacyaha wari uhagarariye IFC yavuze ko bagurije aya mafaranga yose Bralirwa kubera ikizere bayifitiye kandi bakaba bashyigikiye uruhare rwayo mu kuzamura umusaruro w’abahinzi bato b’ibigori no kwagura isoko ry’ibinyobwa byayo, ibi bigahura n'amateka meza basanzwe bazi kuri uru ruganda arimo kuba bishyura neza imisoro bakaba banaha akazi abanyarwanda benshi.

Freddy Nyangezi ushinzwe ibikorwa n’itumanaho muri Bralirwa ubwo yasobanuraga icyo aya mafaranga aje gufasha uru ruganda yagize ati “Aya mafaranga azadufasha gukomeza kwagura ibikorwa byacu kugirango dukurikire uko isoko naryo rigenda ryaguka, aya mafaranga azadufasha no mu gukomeza imirimo yacu dufite yo guteza imbere ubuhinzi, nkuko mubizi Bralirwa ifatanije na Minimex guhinga ibigori kuko bijya mu bisabwa bya mbere kugirango dushobore gukora inzoga cyane cyane Primus, umusaruro wo mu gihugu hagati ntabwo wari uhagije, ibi rero bizadufasha kongera umusaruro mu bandi bahinzi.”

Freddy Nyangezi yanasobanuye ko aya mafaranga azifashishwa mu gushyira mu bikorwa porograme basanzwe bafatanije n’u Buholandi yo gufasha abahinzi bato bato kugirango babone umusaruro mwiza kandi no kugirango babone isoko byoroshye.

Ibi kandi ngo bifite icyo bivuze ku bakiriya ba Bralirwa. Freddy Nyangezi ati “ Icyo bivuze nkuko babisobanuye urebye ukuntu isoko rigenda rihinduka n’amafaranga azamuka twagakwiye kongera ibiciro ariko ntabwo tuzongera ibiciro kubera ko aya mafaranga azadufasha mu ishoramari ryacu kuko n’inyungu kuri aya mafaranga iri hasi, bizadufasha gukomeza gushora kandi ntitwongere n’igiciro.Gagunda yacu ni iyo gukomeza kugenda twagura ibikorwa byacu dukurikije uko isoko rigenda ryaguka.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND