Isosiyete ikora ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha Bralirwa, irishimira kugeza ku bakunzi b’ikinyobwa cya Turbo King by’umwihariko n’ibinyobwa byayo byose ko yashyize ahagaragara ubundi bwoko bw’icupa ry’iki kinyobwa, iryo rikaba ari icupa rinini rya sentiritiro 50 (50 Cl).
Ubu bwoko bw’icupa rishya buje busanga irindi rya Turbo King rya Sentiritiro 33 ryari risanzweho guhera mu mwaka wa 2010, iri rishya rya Sentiritiro 50 rikazaba rigura amafaranga y’u Rwanda 600 mu gihe iryari risanzweho ryo rikiri ku mafaranga y’u Rwanda 400.
Iri cupa rishya rifite isura irigaragara neza kuburyo iyi sura idasanzwe iha abasanzwe bakunda iki kinyobwa kuryoherwa by’akarusho, abakunzi b’uburyohe bwa Turbo King nabo bakaba bazakomeza kumva uburyohe basanzwe bazi kuri iki kinyobwa.
TANGA IGITECYEREZO