RFL
Kigali

Bralirwa Ltd yatangaje ibiciro bishya by’inzoga zimwe na zimwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/01/2017 14:19
6


Bralirwa Ltd iramenyesha abakunzi b’ibinyobwa byayo ko uhereye uyu munsi habaye impinduka z’ibiciro kuri zimwe mu nzoga zayo. Bralirwa yaboneyeho gutangaza amafaranga umukiriya adakwiriye kurenza kuri izo nzoga zahinduriwe ibiciro.



Amafaranga udakwiye kurenza ku icupa ni aya:

-Icupa rya Primus 33cl ni  400Frw

-Icupa rya Primus 50cl ni 600Frw

-Icupa rya Primus 72cl ni 800Frw

-Icupa rya Legend 30cl ni 600Fre

-Icupa rya Turbo King 33cl ni 500Frw

-Icupa rya Trubo King 50cl ni 700Frw

-Icupa rya Amstel 33cl ni 700Frw

Igiciro cy’inzoga zikurikira cyo ntigihindutse: Mutzig, Mutzig-Lite, Huza na Heineken. Ibiciro ku binyobwa bidasembuye (Fanta) nabyo ni ibisanzwe ntabwo byigeze bihinduka.

Bralirwa ivuga ko yabigize inshingano mu kugeza ku bakiriya bayo ibinyobwa bibanogeye kandi ku giciro gikwiye. Uhereye mu mwaka wa 2011, igiciro cy’ibinyobwa bya Bralirwa nticyigeze gihinduka. Ubuyobozi bwa Bralirwa bwakomeje bugira buti “Nyamara ikiguzi cy’ibyo dukenera mu kwenga inzoga cyo cyakomeje kuzamuka umunsi ku wundi. Kuri ubu byari ngombwa cyane ko umusaruro w’ibyo twinjiza uzamuka mu rwego rwo kwirengera impinduka zigaragara ku isoko ry’ibyo duhaha."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasana chirofouth7 years ago
    uko blarirwa yongez ibiciro niko abakiriya bayivaho. skol rero nigabanye tuyigane twese
  • skol7 years ago
    Barakoze gukomeza kuduha impamvu zo kuyoboka skol n'ubundi bta hangover zitera.
  • jackson 7 years ago
    SINA GERARD ni yongere umusaruro w'akarusho ndabona BRALIRWA imaze kwijuta.
  • niyonkuruevariste4 years ago
    inzoga zizagabanyuka ryari konumva bavugango 01/08/2019 ziza zakatutse
  • Ndaho2 years ago
    Nonese Fanta na za mutzig na heineken ko zitaragara kuri taarif.Cyakora bralirwa iraza gusigarana abacrient bacye hano mugihugu kuko ikintu kitwa comptition ndabona ntacyo kibabwiye pe.Murakoze
  • Tuyishime aime1 year ago
    Ibiciro bishya





Inyarwanda BACKGROUND