RFL
Kigali

Bralirwa Ltd yagaragaje uko yari ihagaze mu mwaka wa 2016 mu rwego rw’imari

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2017 11:10
0


Bralirwa Ltd ni ikompanyi ikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda ndetse imaze kuba ubukombe mu kugeza ku banyarwanda ibinyobwa bifite umwimerere, ifitwe n’ikompanyi icuruza ibinyobwa ikomeye ku isi ya Heineken, yagejeje ku banyarwanda ibyo yabashije kugeraho mu mwaka wa 2016.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 tariki 24/04/2017 Bralirwa yatangaje ko mu mwaka wa 2016 inyungu yayo yagabanutseho 80% ugereranije n’umwaka wa 2015 biturutse ahanini ku itakazagaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, nyuma yo kwishyura umusoro hinjiye miliyari imwe na miliyoni 398 Frw mu gihe mu 2015 zari miliyari zirindwi na miliyoni 106 Frw.

Ingano y'ibinyobwa byacurujwe nayo yagabanutseho 1.4% aho byavuye kuri Hl miliyoni 1809 muri 2015 bikaba 1784 mu mwaka wa 2016.  Muri raporo y’imari Bralirwa yashyize ahagaragara, hakubiyemo ko mu mwaka wa 2016 Bralirwa yinjije miliyari 88,8 z’amanyarwanda, muri 2015 yari yinjije miliyari 84,1 bivuze ko muri 2016 hari hiyongereyeho 5.6%.

Mu byo umuyobozi wa Bralirwa Victor Madiela yatangarije abanyamakuru harimo n’uko kuba uru ruganda rutumiza byinshi mu bikoresho ikoresha hanze y’igihugu bikiri muri bimwe mu nzitizi zishobora gutera izamuka ry’ibiciro cyangwa guhomba kwa hato na hato igihe ifaranga ryataye agaciro cyane cyane ko ibitumizwa byishyurwa mu madolari cyangwa amayero. Kugeza ubu 40% by’ibigori Bralirwa ikoresha mu gukora ibinyobwa biva mu Rwanda ibindi bikava muri Uganda.

BRALIRWA

Umuyobozi wa BRALIRWA Victor Madiela

Ku bijyanye no kuba uru ruganda rwaragabanutseho 80% ku nyungu, Victor Madiela yatangaje ko nabyo byafatiwe ingamba zirimo kugerageza gushaka uko mu mwaka wa 2020 nibura 60% by’ibikoresho Bralirwa ikoresha byaba bituruka imbere mu gihugu. Uburyo ibikoresho bitumizwa hanze ndetse n’ibindi bintu bitandukanye Bralirwa ikenera mu gutunganya ibinyobwa bishobora kongera igiciro ni byo byatumye Bralirwa yongeraho make ku giciro cy’ibinyobwa byayo bimwe na bimwe gusa yijeje abanyarwanda ko ibi biciro bitagiye kwiyongera vuba aha.

BRALIRWA

Ikipe ishinzwe icungamari muri BRALIRWA

Bralirwa kandi ngo ntisinziriye mu gushaka ibyateza imbere imikorere yayo ndetse no gukomeza guhagarara neza ku isoko cyane cyane ko yaba mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’uburasirazuba hari izindi nganda zikora nk’ibyo ikora. Mu kugera kuri ibi Bralirwa ngo izakora iyo bwabaga ngo igeze ku banyarwanda ibinyobwa byiza byujuje ubuziranenge kandi bihwanye n’ubushobozi bwabo.

BRALIRWA

Bralirwa yishimira ko uyu munsi umushoramari wo mu Rwanda ari we ubaha ibyo bashyiramo ibinyobwa biri mu macupa ya pulasitiki

Kugeza ubu ikinyobwa gicuruzwa cyane cya Bralirwa ni Primus ndetse uru ruganda rwohereza ibicuruzwa byarwo cyane cyane ibinyobwa bidasembuye mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi.

Amafoto: Lewis Ihorindeba/Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND