RFL
Kigali

Bloo Books yateguriye abanyeshuri ba kaminuza amarushanwa mu bugeni bushingiye ku gusakaza ubutumwa

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/07/2014 11:20
0


Ubugeni bunononsoye (design) ni umwe mu myuga itunze abatari bacye ku isoko ry’umurimo cyane cyane urubyiruko. Iyo uvuze ubugeni bunononsoye,abenshi bashobora kudahita bumva ibyo aribyo, ariko ni ibyo mu ndimi z’amahanga bita “design”.



Ubugeni bunononsoye (Design) ni uguhimba inzira ikintu gikorwamo. “Design” nk’ ijambo ubwaryo rigira inyito zitandukanye.Ariko nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa Bloo Books Limited, aya marushanwa yateguwe azibanda ku bugeni  bunononsoye bugamije gusakaza ubutumwa (Communication design & Graphic design).

Bivuze ko igihangano cyawe gishobora kuba ari amajwi (Audio), ishusho (image) cyangwa amashusho agenda (Video), n’ikindi cyose washobora gukora ukohereza kuri e-mail.

Tumubajije icyo aya marushanwa agamije, umuyoboziwa Bloo Books  Devin Maloney yadutangarijeko ahanini aya marushanwa agamije gukundisha abana b’abanyarwanda umwuga w’ubugeni bunononsoye bugamije gusakaza ubutumwa.Aha,yagize ati:“Aya marushanwa agamije gukundisha abana b’abanyarwanda uyu mwuga w’ubugeni bunononsoye bugamije gusakaza ubutumwa. Kuko iyo urebye abihariye iri soko mu Rwanda, usanga akenshi ari abanyamahanga”.

Naho ku bijyanye n’impamvu bahisemo ko abazitabira aaya marushanwa bagomba kuba ari abanyeshuri biga muri kaminuza gusa, uyu muyobozi yagize ati:“Iyi ni intangiriro, nitubon aabanyeshuri babyitabiriye, ntakizatubuza gutegura andi marushanwa nk’aya ku bantu bose baba babyifuza.”

 

Dore ibyo uzitabira aya marushanwa agomba kuba yujuje:

Kuba ari umunyeshuri wiga muri kaminuza

Agomba kohereza igihangano kimwe gusa kuri e-mail designcompetition@bloobooks.com bitarenzetariki 15/08/2014

Icyo gihangano kigomba kuba ari umwimerere, kandi ucyoherej eakaba ariwe nyiracyo.

Agomba kandi kugaragaza aho yiga, akagaragaza impamvu yahisemo icyo gihangano, n’uburyo yakoresheje.

Agomba kohereza umwirondoro we muri make (Imyaka afite, Igitsina, umwaka agezemo na kaminuza yigamo)

Bane bazatoranywa mu cyiciro cya mbere, bazongera bakore undimwitozo uzatanga babiri ba mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND