RFL
Kigali

Black Friday idasanzwe yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2016 9:48
4


Ndizera ko mwagerageje kureba ku rubuga rwa Jumia Market kuva nyibabwiraho ubushize. Niba mwarasomye neza inkuru yacu y’ubushize, mwabonye ko Jumia market ibafitiye promotion y’akataraboneka izatangira kuri tariki 28 Ugushyingo kugeza kuri tariki 2 Ukuboza. Iyo promotion niyo yitwa BLACK FRIDAY.



Black Friday ni umunsi udasanzwe wo guhaha muri Amerika n’uburayi kandi uyu munsi akaba ariwo munsi ukurikira umunsi w’umuganura (Thanksgiving). Kuri uyu munsi abacuruzi bose, yaba abacuruza bisanzwe ndetse n’abacuruza bakoresheje internet, usanga bagabanije ibiciro cyane ku bicuruzwa byabo. Kuri uwo munsi  usanga akenshi hari umuvundo w’abantu hirya no hino mu maduka bashaka kugura ibicuruzwa bitarashira.

Ubu rero Jumia Market yongeye yazanye Black Friday mu Rwanda ari yo isobanuye promotion yitwa BLACK FRIDAY. Muri Amerika n’uburayi, Black Friday usanga imara umunsi umwe, ariko muri Jumia Market si ko bimeze kuko promotion Jumia Market ibazaniye izamara iminsi 5. Guhera kuri tariki 28 Ugushyingo kugeza kuri tariki 2 Ukuboza.

Online Market

Iyi promotion izaba ifite Discount (igabanyuka ry’ibiciro) ku bicuruzwa byinshi, aho buri munsi hazajya habaho discount nshyashya. Discount yatanzwe kuwa mbere tariki ya 28 Ugushyingo ntabwo ariyo muzajya musangaho kuwa kabiri tariki29 Ugushyingo, bazajya bashyira discount nshya kandi ishimishije buri munsi. Mujye mureba buri munsi ntimuzagire n’imwe mucikwa nayo! Nubwo bwose discount z’akaraboneka zizatangwa kuri tariki 2 Ukuboza,ari nawo munsi nyiriza “Black Friday”.

Ndabizi ko muri kwibaza aho izina Black Friday ryavuye. Hari ubusobanuro 2 bwaho iryo zina ryakomotse. Ubusobanuro nubwo mubona kuri iyi foto.

Online Market

Jumia Market izagabanya ibiciro ku bintu byinshi bitandukanye harimo telefone mobile n’ibigendanye nazo; imyenda y’abagabo n’abagore; imashini(computer); imitako(Jewelry); Ibikoresho byo mubiro ndetse n’ibindi byinshi! Ntimuzacikwe n’aya mahirwe. Kubatazi uko mwagurira ikintu kuri Jumia Market, mwareba iyi video ibereka uko kugurira kuri uru rubuga bikorwa. KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI IRI SOKO.

Mubizirikane, ntimuzibagirwe mutazacikanwa n’aya mahirwe. Nta kuvunda bizabaho nkuko bigenda mumaduka aho muri za amerika n’uburayi, gusa Jumia Market izaba ifite stock ibaze kuburyo yashira vuba kubera ubwinshi bw’abaguzi. Njye icyo nzakora nukujya mbyuka kare mu gitondo nkahita nigurira ikintu abantu bataraba benshi ngo stock ishire. Oops sinagombaga kubabwira ibanga ryanjye!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwamahoro enathe7 years ago
    nigeze kugura isaha ark sinigeze menya uko byagenze nanubu ndacyategereje
  • Jean7 years ago
    Ariko hari ibintu bimwe na bimwe nka birabura tugomba kwamaganira kure ni gute abazungu batubatije blacks kandi turi chocolate? Kandi buriya ikintu cyose cya black ntabwo kiba ari cyiza,aba asiatique bo batwita black ghosts,twarangiza tukavuga ngo Black Friday kandi ibyo byose barabizanye kugirango bagaragaze ko abirabura ari babi Black Friday,black market,black note,black continent(Africa) black ghost nibindi bagenda bitira black kugirango dukomeze tugire isura mbi none namwe murimo kwikorera ho racism ubwanyu
  • 7 years ago
    Ubusobanuro ni ibuki?
  • alice7 years ago
    Ubusobanuro no ibuki?





Inyarwanda BACKGROUND