RFL
Kigali

Bihora ari bishyashya muri Quelque part bar and restaurant

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/04/2017 8:11
0


Quelque part bar and restaurant ni risitora ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali mu gutanga serivise zinoze no kugira amafunguro utasanga ahandi.



Iyi resitora muri iyi minsi yimakaje imbere kongerera ingufu imyidagaduro n’ibikorwa bisusurutsa abantu muri Quelque part ndetse n’ibijyanye no kurushaho kunoza servise zijyanye n’amafunguro bategura.

QUELQUE PARTIsuku ntagereranywa uyisanga muri iyi resitora

HanzeAbabishaka, biyakira banumva akayaga n'amafu bya Kigali

Ku bijyanye n’amafunguro, kuri ubu Buffet yo muri Quelque part iboneka guhera saa sita kugera saa cyenda aho wiyarurira ibyo ushaka biherekejwe n’icyo kunywa kandi ku giciro cyiza, kandi bakaba bafite umwihariko wo gutegura amafunguro atandukanye arimo aya kinyafurika kandi bakayategurira ahantu ureba.

QUELQUE PARTIbyo kunywa binyuranye nabyo muri Quelque Part birahari

Ku bijyanye n’imyidagaduro nkuko duherutse kubitangarizwa n’ubuyobozi bw’iyi resitora guhera kuwa Mbere ku mugoroba abagana Quelque part bazajya basusurutswa mu njyana ituje  ya slow, kuwa Kabiri  n’injyana ya Rock ndetse na jazz, kuwa Gatatu ni injyana ya Rumba, kuwa Kane ni karaoke hamwe na Frank ndetse na band ye hakazajya haba hari umwihariko(ladies night) ku bakobwa bahagera hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri bahabwe icyo kunywa cya mbere ku buntu(cocktail).

Muri weekend nabwo bizajya biba bishyushye aho kuwa Gatanu ari uruvangitirane rw’indirimbo hamwe n’aba DJs batandukanye, kuwa Gatandatu abagana Quelque part bazajya bataramirwa n’abahanzi batandukanye naho ku cyumweru babasusurutse mu njyana ya salsa.

QUELQUE PARTKu bafite ibinyabiziga nabo umwanya wabo(parking)urateganyijwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND