RFL
Kigali

BBOXX Rwanda yafunguye ishami rishya mu murenge wa Jabana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/09/2017 22:19
0


Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba BBOXX Rwanda, yafunguye ishami rishya mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo ahazwi nka Nyacyonga



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nzeli 2017, ahagana saa tanu z’amanywa ni bwo iyi sosiyete yafunguye ku mugaragaro ishami rishya ahazwi ku izina rya Nyacyonga mu murenge wa Jabana, iyi sosiyete itanga amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba aho itanga n’ibikoresho birimo amatara, radiyo, televisiyo, itoroshi ndetse na chargeur.

BBOXX ni yo sosiyete ya mbere itanga amashanyarazi ikoresheje imirasire y'izuba ikomeje kwesa imihigo mu rwego rwo gushyigikira leta muri gahunda yihaye ivuga ko abanyarwanda 70% bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2018.

BBOXX

Mu gufungura ishami rishya rya BBOXX mu murenge wa Jabana

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwafunguye iri shami ku mugaragaro, buvuga ko bwanejejwe n’ibikorwa byiza leta ikomeje kubagezaho ifatanije n’iyi sosiyete aho bwagaragaje ko bwishimiye ko abaturage bagiye kuva mu bwigunge bakabona umucyo uturutse ku mirasire y’izuba kandi mu buryo bworoheye buri muturage.

Umuyobozi wa BBOXX Rwanda KEZA Monica Katumwine yabwiye abaturage bo mu murenge wa Jabana ko BBOXX inejejwe no kubagezaho amashanyarazi mu rwego rwo kugira ngo bave mu mwijima babone uko bagera ku iterambere rirambye bitewe nuko umuntu uri mu mwijima adashobora kumenya iyo ava bikaba byanatuma atamenya iyo ajya bityo rero BBOXX ngo ije ari igisubizo ku baturage ba Jabana.

Seburikoko

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko ni ambasaderi wa BBOXX Rwanda

BBOXX Rwanda imaze gufungura amashami 26 mu gihugu hose, yagejeje amashanyarazi y’imirasire ku banyarwanda bangana n’ibihumbi mirongo ine kandi ifite gahunda yo gutanga aya mashanyarazi ku banyarwanda barenga miliyoni mu gihugu hose.

BBOXXBBOXX

Barerekana uburyo aya mashanyarazi aje kuba igisubizo kuri benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND