RFL
Kigali

Basketball: CANAL + yamuritse shene izajya inyuraho shampiyona ya NBA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/11/2016 19:48
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2016 nibwo abayobozi ba Televiziyo ya CANAL+ mu Rwanda bamurikiye itangazamakuru shene nshya izajya inyuraho imikino yose itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).



NBA TV shene izaba inyuraho iyi mikino, igaragara ku 105 kuri dekoderi ya CANAL+ izajya icaho imikino yose aho iva ikagera muri NBA, ikazajya igera mu bihugu 30 bya Afurika bisanzwe byakira amashusho y’iyi Televiziyo imaze gushinga imizi kuri uyu mugabane (Afurika).

Abanyamakuru

Abanyamakuru basobanurirwa ibya shene ya NBA TV izaba iri kuri dekoderi ya Canal+( Evasion +)

Mu busanzwe umwaka w’imikino muri NBA uba ugizwe n’imikino 82, imikino itabonwaga ku mashene ya CANAL+ yabugenewe ariko kuri ubu hakaba hashyizweho shene ya NBA TV (105) izatangira kwerekana iyi mikino mu ntangiriro z’Ukuboza 2016 dore ko muri iyi minsi imikino iri guca kuri CANAL+ Sport3.

canal+

Grace Loubassou(ibumoso) ushinzwe itangazamakuru n'iyamamaza bikorwa na Niyonshuti Emmanuel (iburyo) ushinzwe ubucuruzi muri Tel10 nibo bari bayoboye ikiganiro

Grace Loubassou ushinzwe itangazamakuru no kwamamaza ibikorwa bya CANAL+ mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko ubuyobozi bw’iyi Televiziyo bwafashe iya mbere mu kugeza ku bafatabuguzi bayo imikino y’ubwoko butandukanye bityo bakaba bari bageze ku mukino wa Basketball utangiye kujya mu mitwe y’abanyafurika benshi, ku ikubiritiro bakaba barahisemo kubashyiraraho uburyo bwagutse bazajya barebamo (abafatabuguzi) shampiyona ya NBA biciye kuri shene yitiriwe iyi shampiyona (NB TV).

Loubassou kandi yamaze impungenge abakunda amashampiyona ya Basketball yo ku mugabane w’i Burayi, abamenyesha ko imikino yo kuri uyu mugabane (i Burayi) ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Europian Basketball Champions League)izajya inyura kuri NBA TV bigendanye nuko amasezerano y’imyaka ibiri (2) basinyanye na NBA abibemerara. Gusa kandi yavuze ko mu gihe aya masezerano azaba arangiye bitavuze ko NBA TV izaba ihagaze ahubwo ko basinyanye amasezerano yongerwa (Renewable Contract). 

canal+

Abanyamakuru bahawe ubusobanuro busesuye burebana na NBA TV

Mu busanzwe hari amashene umunani (8) ya siporo harimo ane (4) afite umuzi w'izina wa Canal+.Buke ya Canal+ (Bouquets Canal+) isanzwe yerekana imikino ya Europa League, UEFA Champions League, Shampiyona y'Abongereza (English Premier League) na Shampiyona ya Espagne (Spanish La Liga). Buke ya Canal+ ikaba yagutse nyuma yo kongerwamo shene ya NBA TV izaba irebana n'umukino wa Basketball gusa.

NBA TV ni shene izaba ishingiye cyane kuri Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika  aho izajya yorohereza abatuye Afurika n'isi (abavuga Igifaransa) kureba imikino yose itegurwa na NBA ndetse na WNBA.Kuri iyi shene kandi, abakunzi ba Basketball bazajya bakurikiraho ibyegeranyo ku bakinnyi bakunda, ibiganiro bya siporo (Basketball) mu rurimi rw'Igifaransa.

PHOTOS: Ruhumuriza Patrick 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND