RFL
Kigali

Baragirwanimana wari usanzwe ari umunyonzi ni we watsindiye moto ya 11 muri Airtel Tunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/11/2017 15:47
0


Mu gihe haburaga moto 2 gusa muri 12 zateganyijwe muri Airtel Tunga, uyu musore wari usanzwe atwara abagenzi ku igare niwe wegukanye moto 1 muri 2 zari zisigaye, aba umunyamahirwe wa 11 utsinze.



Baragirwanimana Francis avuga hari hashize iminsi yumva ibya poromosiyo ya Tunga nawe agafata umwanzuro wo kugerageza amahirwe, none byarangiye ari we asekeye, yegukana imwe muri moto ebyiri zari zisigaye.

Baragirwanimana aganira n'itangazamakuru

Uyu musore yatangaje ko yari amaze umwaka atsindiye uruhushya rwo gutwara moto ariko kubera ko ntayo agira, akomeza gutwara abagenzi ku igare. Iyi moto atsindiye muri Tunga ngo agiye guhita atangira kuyitwara dore ko yayihawe iri kumwe n’ibyangombwa byose bimwemerera guhita ayitwara. Kugeza ubu hasigaye moto 1 yo gutsindirwa ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicaramo.

Hasigaye moto imwe yo gutsindira muri Airtel Tunga

Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura. Twabibutsa ko kugira ngo nawe ujye mu mubare w’abanyamahirwe bashobora kwegukana moto, uhamagara kuri 155 cyangwa ukandika 1 ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone yawe maze ukohereza kuri 155 ubundi ugatangira gusubiza ibibazo ari nako ugwiza amanota.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND