MTN yizihije isabukuru y'imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda itanga serivisi z'itumanaho. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018 bibera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali kuri Century Park kuva Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza isaa Yine z'ijoro.
Muri ibi birori byayobowe na Alain Numa umwe mu bakozi ba MTN Rwanda, hari abanyamakuru batari bacye bari bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye bisanzwe bikorana na MTN Rwanda. Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, mu ijambo rye yagarutse ku rugendo MTN yanyuzemo mu myaka 20 imaze ikorera ku butaka bw'u Rwanda. Yavuze uburyo MTN yatanze umusanzu muri gahunda zinyuranye za Leta y'u Rwanda zigamije iterambere ry'igihugu.
Alain Numa ni we wayoboye ibi birori
Bimwe mu byo batanzemo umusanzu mu Rwanda, harimo guteza imbere uburezi aho batanze za mudasobwa ku banyeshuri ndetse bubatse ibigo by'amashuri hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha abana kwigira ahantu heza. Mu myaka 20 imaze ikorera mu Rwanda, MTN yatanze kandi umusanzu mu mibereho myiza y'abaturage, itanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango myinshi itishoboye. Bart Hofker yanagarutse kuri serivisi ya MTN yo guhanahana amafaranga 'MTN Mobile money' (MOMO) aho abaturarwanda benshi basigaye bohererezanya amafaranga kuri terefone mu buryo bworoshye kandi bwihuse, bikaba byaraciye kugendana amafaranga.
Si ibyo gusa ahubwo MTN inafasha abanyarwanda kwishyura imisoro ya Leta ukoresheje urubuga 'Irembo', kugura umuriro, MTN Tap and Pay, kwishyura amafaranga y'ishuri, kwishyura ifatabuguzi n'ibindi binyuranye. Yashimiye cyane Leta y'u Rwanda ku mikoranire myiza bafitanye ndetse anashimira byimazeyo abafatabuguzi ba MTN baba abatangiranye nayo ndetse n'abatangiye kuyikoresha nyuma. Hanashimiwe ibitangazamakuru byose bikorana na MTN by'akarusho abatangiranye nayo bahabwa ibihembo. Hanamuritswe bwa mbere indirimbo yamamaza MTN yakozwe na Charly na Nina. Uncle Austin na Jay Polly ni bo bahanzi nyarwanda bitabiriye ibi birori.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker
Muri ibyo birori, MTN Rwanda yatanze amahirwe ku bantu bose bari babyitabiriye, habaho gutombora, bamwe basekerwa n'amahirwe batsindira kujya mu bihugu bitandukanye ku isi ku itike ya RwandAir, umwe mu bafatanyabikorwa b'imena ba MTN Rwanda. Hari abandi batomboye gusohokera ndetse bakarara muri amwe mu mahoteli akomeye hano mu Rwanda arimo Ubumwe Grande Hotel, Kigali Marriott Hotel na Rubavu Serena Hotel. Hari abandi bagera ku 10 batomboye utwuma dufata amajwi dukunze gukoreshwa cyane n'abanyamakuru. Buri wese wari uri muri ibi birori yatahanye impano ya MTN. Nyuma y'ibirori habayeho gusangira no kwidagadura hamwe na Dj Ira wavangavangaga imiziki.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Aba bakobwa b'uburanga ni bo bari bafite udupapuro tw'abatombora
Miss Shimwa Guelda igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2017 nawe yari ahari
Uncle Austin ni umwe mu bari muri ibi birori
Yatsindiye itike yo kujya i Burayi mu gihugu ashaka aho RwandAir ijya
Yatsindiye itike yo ku rwego rwo hejuru,..ashatse no kujya muri Amerika yajyayo
Phil Peter yatsindiye gusohokora i Rubavu muri Serena Hotel akararayo ari kumwe n'undi muntu umwe ashaka
Uncle Austin nawe ari mu basekewe n'amahirwe
RBA yahawe igihembo na MTN Rwanda
The New Times nayo yahawe igihembo
Radio/Tv10 nayo yahawe igihembo
Dj Ira ni we wavangavangaga imiziki
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker mu gihe cyo gucinya umudiho
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
REBA HANO INCAMAKE Y'UKO BYARI BIMEZE
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com
VIDEO: Iyamuremye Janvier-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO