RFL
Kigali

Abanyeshuri bashaka kwiga hanze bashyizwe igorora na United Scholars Center

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2018 10:57
4


Uko iminsi igenda indi igataha ni ko inyota y’urubyiruko n’abakuze muri rusange igenda yiyongera. Haba mu kwiteza imbere cyangwa kwongera ubumenyi bityo ugasanga habaye imbogamizi z'aho bari kuko usanga kenshi ibyo bashaka kwiga no kuminuzamo bitari aho bari.



Ni muri urwo rwego abashaka kwiga hanze bashyizwe igorora n’ikigo United Scholars Center gifite uburambe mu gufasha abanyeshuri kwiga hanze, kikaba cyongereye imbaraga mu gufasha abantu bose bashaka kwiga hanze kandi mu byiciro byose.

United Scholars Center isanzwe ifasha abantu batandukanye bashaka kwiga hanze, aho imaze gufasha abantu batandukanye kujya kwiga nko muri Canada, Amerika, Poland, Turukiya n’ahandi. Kuri ubu icyo kigo giherereye mu mujyi wa Kigali, cyagiranye amasezerano na za kaminuza zitandukanye kandi zikomeye zo mu gihugu cy’u Bushinwa aho ushobora kwiga ibitandukanye muri izo kaminuza.

Umuvugizi akaba n’umuyobozi wa United Scholars Center Ismael NIYOMURINZI, yavuze ko aya masezerano bafitanye n’u Bushinwa azafasha abanyarwanda kwiga bakaminuza mu byiciro bitandukanye. Yagize ati:"Aya masezerano azafasha abantu bose cyane cyane urubyiruko kwongera ubumenyi mu byo bashaka kwiga haba muri kaminuza cyangwa Masters (icyiciro cya gatatu cya kaminuza)."

Akomeza avuga ko aya masezerano bafitanye n’igihugu cy’u Bushinwa azafasha abanyarwanda bose muri rusange ariko cyane cyane akaba azafasha cyane abashakaga kwiga ariko bakaba bafite imbogamizi z’ubushobozi na cyane ko igihugu cy’u Bushinwa cyatanze za buruse ku banyeshuri badafite ubushobozi. Yagize ati:

Iyi ni gahunda ireba buri wese ariko cyane cyane wa wundi washakaga kwiga ariko akagira imbogamizi z’ubushobozi. Aya ni amahirwe bahawe n’igihugu cy’u Bushinwa kandi ni buruse mu byiciro bitandukanye kandi bakazafashwa mu buryo butandukanye. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa United Scholars Center bwateguye ikiganiro n’abashaka kujya kwiga mu Bushinwa.

Biteganyijwe ko abashaka ibisobanuro bose kuri iyi gahunda yo kwiga mu Bushinwa bazahura kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2018. Bikazabera muri Hotel des Mille Collines kuva isaa Yine z’amanywa kugeza isaa Kumi n’imwe z’umugoroba. Abanya Rubavu united United scholas center ntiyibibagiwe, babateguriye inama nk'iyi kuwa gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018 bikazabera kuri Western Mountain Hotel. Uwaba ashaka ibindi bisobanuro yahamagara terefone igendanwa 0788304387.

u Bushinwa

Abashaka kwiga mu Bushinwa bashyizwe igorora

KAMINUZA 10 USHOBORA KWIGAMO MU BUSHINWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugamba Thierry6 years ago
    nabize muri wda baremerewe
  • Jonathan Rukundo4 years ago
    Mbe hari ibihe bisata( facultés) ? mbe ni bourse d'ETA canke umwe wese aririhira? murakoze!!!
  • Assinatha4 years ago
    urangije ikiciro cya1 cya kaminuza ashaka gukomeza nawe aremerewe? ese asabwa iki? mutubwire amanota umuntu agomba kuba afite yaba urangije kaminuza cg secondaire, bafatira kuri angahe?
  • Nishimwe Germaine 4 months ago
    Bibiri n 2024 iyi gahunda irakomeje umuntu yakora application





Inyarwanda BACKGROUND