RFL
Kigali

Amahirwe ku bifuza kuba aba TV presenters b’umwuga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2017 10:09
0


Nyuma y’igihe kitari kinini mu Rwanda hatangijwe amatelevision yigenga, ni nako imirimo ishingiye kuri za Television ndetse n’ibindi bijyanye nabyo igenda yiyongera.



Kuri ubu ikigo cy’inzobere mu gutanga amahugurwa mu bijyanye no guhugura abifuza kuba abanyamakuru b’umwuga Ahupa Digital Services kimaze imyaka hafi icumi gitanga ayo masomo haba muri Kenya, mu Burundi no mu Rwanda, cyongeye gutanga amahirwe ku banyarwanda baba bifuza gukurikira isomo rya TV presenter.

Amakuru aturuka muri icyo kigo avuga ko abifuza kuba aba presenters kuri Television babizobereye kandi b’abanyamwuga, ubu bashyiriweho amahugurwa azatuma bahagarara bemye ku isoko ry’uwo murimo bakaba banabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ahmed Pacifique washinze Ahupa Digital Services yadutangarije ko abifuza kudacikanwa n’aya mahirwe bari kwiyandikishiriza mu mujyi wa Kigali ku Muhima impande ya Smart Inn Hotel mu nyubako ikoreramo BTN. Hashyizweho kandi imirongo ya telephone ku bifuza ibisobanuro bitandukanye, ariyo 078 50 25 495 / 0788 869 060 / 0788 36 4001

Kwiyandikisha muri aya mahugurwa y’amezi abiri bikaba byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gicurasi 2017 n’aho amasomo  nyirizina akaba azatangira kuya 12 Kamena 2017. Hakaba hari imyanya yo kwiga mu gitondo, ku gicamunsi na nimugoroba.

Bimwe mu bisabwa ku biyandikisha ni ukuba byibuze ufite nibura impamyabushobozi y’amashuri atandatu yisumbuye ndetse no kuba uvuga neza ikinyarwanda, ndetse n’icyongereza cyangwa se igifaransa nk’indimi mpuzamahanga zemewe mu Rwanda. 

Icyo umuntu yaba yarize cyose nta mupaka bimuha ku kuba yakurikira aya mahugurwa, amarembo afunguye kuri bose. Akarusho ni uko abazakurikira aya masomo bazabasha kwimenyereza umwuga neza kuri television ya BTN.

Kugeza ubu kwiyandikisha byaratangiye, hakaba haranashyizweho n’uburyo bwo kubonamo ‘sponsor’ aho wakwishyurirwa mirongo itanu ku ijana. Ubuyobozi bwa Ahupa Digital Services, buragira buti “Aya mahirwe ntabacike.“

Tv Presenters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND