Monaco Café ni Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’izindi zihasanzwe. Harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira.
Muri Restaurant ya Monaco cafe uhasanga amafunguro ateguranye ubuhanga kandi ari ku giciro buri wese yibonamo. Bar yaho uyisangamo inzoga z’amoko yose ndetse abahasohokeye bemeza ko bigoye ko wahabaza inzoga ngo uyihabure. Ku bakunda umupira w'amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z'iburayi.
Nyuma yo kubona ko hari ababyeyi basohoka ariko bakabura uko bajyana abana kuko aho basohokeye nta mwanya wabagenewe, Monaco cafe yakemuye iki kibazo. Abana basohokanye n’ababyeyi bafite umwanya wagenewe ‘Jungle adventure’, irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.
Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000. Inyarwanda.com yabagereyeyo ibafatira amafoto agaragaza umwihariko wa Monaco Cafe, Bar and Restaurant, ahantu ukwiye gusohokera waba uri kumwe n'inshuti zabo cyangwa abavandimwe, mukakirwa neza n'abakozi baho, mugataha mwahakunze cyane kubera ibyiza muhabonera.
Reba amafoto y'ubwiza bukerereza abagenzi burangwa muri Monaco Cafe
Ukinjira muri T 2000 ureba imbere yawe uhita ubona umuryango winjira muri Monaco cafe
Muri Monaco cafe umukiriya ni umwami, niyo mpamvu agomba no kwicara ahantu hateguye neza nka gutya
Isuku idasanzwe niyo yakirizwa abagana Bar ya Monaco Cafe
Bar ya Monaco cafe ntacyo kunywa wayiburamo. Amarira y'intare nayo uyahasanga ku bwinshi mu moko atandukanye
Aha niho hateganyirijwe abashaka kuganira biyumvira amafu n'akayaga ka Kigali
Jungle Adventure yidagadurirwamo n'abana basohokanye n'ababyeyi babo muri Monaco cafe
Ibikinisho byose umwana yakenera ngo yidagadure urabihasanga
Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Cafe, Bar and Restaurant wahamagara kuri izi nimero zikurikira:
0738307537,
0738537129
Photo:Jean Luc HABIMANA/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO