Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo Ivan Wullfaert umuyobozi wa SKOL mu Rwanda yaramukiye mu gikorwa cyo kumurika amakote mashya uru ruganda rwakoreye abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports nk’ikipe n’ubundi basanzwe batera inkunga ikomeye.
Ni amakote y’ubururu bwijimye ariho ikirango cya SKOL ndetse n’amashati yera bazajya bambara imbere. Ni igikorwa cyabereye kuri sitade Amahoro i Remera. Biteganyijwe ko ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 abakinnyi ba Rayon Sports bri guhabwe ibikapu byuje ibara rya SKOL.
Ni amakote y'ubururu bwijimye ariho ikirango cya SKOL ndetse n'amashati yera bazajya bambara imbere
Rayon Sports bamuritse aya makote n’amashati mbere y'uko mu masaha y’umugoroba bagomba kuba bafata indege bagana i Dar Es Slaam aho bagomba guhurira na Yanga Africans mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane (D) mu irushanwa ngaruka mwaka rya Total CAF Confederations Cup 2018.
Mu mukino ubanza, Rayon Sports yanganyije na Gormahia FC igitego 1-1 i Kigali mu gihe Yanga Africans yanyagiwe na USM Alger ibitego 4-0. Biteganyijwe ko saa moya n’iminota 30 (19h30’) ikipe ya Rayon Sports iba igeze i Kanombe ku kibuga cy’indege hanyuma saa tanu (23h00’) igafata ikirere igana i Dar Es Slaam.
Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC
Ifoto bafatiye imbere muri Stade Amahoro
Ubwo bari bahagaze imbere y'ubusitani buri mu marembo manini ya Stade Amahoro
Ubusitani buri mu marembo manini ya Stade Amahoro
Aha bari bahagaze ku muryango w'ibiro bya Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda
Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda yazindukiye muri iki gikorwa
Hategekimana Corneille (Ibumoso) na Shaban Hussein Tchabalala (iburyo)
Mugabo Gabriel na Yannick Mukunzi
Myugariro Usengimana Faustin ntazakina na Yanga Africans kuko afite amakarita abiri y'umuhondo
Uva ibumoso: Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Usengimana Faustin na Christ Mbondy
Christ Mbondy na Mugabo Gariel
Manzi Thierry na Faustin Usengimana
Eric Rutanga Alba ahagera
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO