Nyuma yo gutsinda FC Musanze igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, Seninga Innocent Umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC yafashe umwanya ashimira abakinnyi ubwitange bagaragaje mu mukino utari woroshye ndetse anavuga ko imikino 45’ yamufashije kubona ko Musanze FC ikomeye mu bijyanye na “Marquage” bityo ahita ahindura imik
Igitego cya Police FC cyatsinzwe na Biramahire Abeddy Christophe ku munota wa 75' w'umukino ku mupira yahawe na Mico Justin mu ntambwe nke uva ku izamu ryari ririnzwe na Ndayisaba Olivier uva inda imwe na Mico Justin.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Seninga yavuze ko ubwo yari amaze kubona ko Musanze FC ikomeye cyane mu bijyanye no kuba buri mukinnyi ashinzwe gufata uwo bahanganye (Man to Man) ndetse banakina imipira miremire ica mu kirere badahagaritse, yahise ahindura abwira abakinnyi be ko bagomba kujya bafata imipira miremire babonye bakayishira hasi bagatangira gukinana nyuma yo kugera hafi y’urubuga rw’amahina.
“Musanze FC wabonaga bakina buri umwe afite inshingano zo gufata buri mukinnyi wanjye umuri hafi. Byatumye dukomeza gutakaza imipira kuko byasaga n'aho dushaka gukina uburyo bakinaga. Naje gukora impinduka rero mbabwira ko umupira wo mu kirere bazajya babona bawushyira hasi bagakinana batagize igihunga cyo kuwutakaza. Byaje kudukundira rero ni nabwo buryo twabonyemo igitego”. Seninga Innocent.
Seninga Innocent avuga ko yitegereje uko Musanze FC iri gukina akabona bikwiye ko ahindura amayeri
Seninga Innocent uri kwitegura umukino wa Rayon Sports ku munsi wa gatanu wa shampiyona avuga ko uzaba ari umukino ukomeye kuko Rayon Sports izaba ifite igitutu cyo kuba iri ku mwanya wa kabiri bityo ko izaba ishaka kuza imbere mu gihe nawe adashaka kuwurekura.
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kuko abakinnyi be bagize uburangare kuko ngo bari bazi ko umupira Police FC yari ibonye bari buwukine rimwe birangira bawukinnye kabiri.
“Birambabaje….Navuga ko twakoze ibyo twashoboraga gukora. Gusa habonetse umupira w’umuterekano bararangara bazi ko bagiye gukina rimwe bahita bakina kabiri, habaho uburangare. Nibwo buryo twatsinzwemo igitego”. Habimana Sosthene.
Muri uyu mukino, Habimana Sosthene yakinaga adafite Mudeyi Suleiman, Peter Otema, Lessie Lamptey bafite ibibazo bidakanganye by’imvune mu gihe Muzerwa Amin wa Police FC yagiriye imvune muri uyu mukino kuko urutugu rwe yavuye i Musanze ruhambiriye nyuma yo kuva mu bitaro bikuru bya Ruhengeli bakamubwira ko bidakanganye ari imitsi yikanze.
Peter Otema (Ibumoso) na Lessie Lamptey (Iburyo) bafite ibibazo by'imvune
Abasifuzi bishyushya
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC ashyushya Bwanakweli Emmanuel
Myugariro Habimana Hussein.....imvura yari yatangiye kugwa
Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu
Mbonyingabo Regis (ibumoso) na Akayezu Jean Bosco (iburyo) wanakiniye Police FC,...abakinnyi ba Etincelles FC bari baje kureba umukino
Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe
Abasimbura ba FC Musanze
Uva iburyo: Seninga Innocent (Umutoza mukuru), Bisengimana Justin (Umutoza wungurije/Hagati) na Maniraguha Claude (Ibumos/Umutoza w'abanyezamu)
Uva ibumoso: Habimana Sosthene (Umutoza mukuru), Mbusa Kombi Billy (umutoza wungirije/hagati) na Mutabaruka Radjabou (umutoza w'abanyezamu)
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abasifuzi b'umukino
Abakinnyi basuhuza abasifuzi
Abakinnyi basuhuzanya
Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VS ubu ni kizigenza muri Musanze FC
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
11 ba Police FC babanje mu kibuga cya sitade Ubworoherane
Isengesho rya FC Musanze
Mico Justin agora Munyakazi Yussuf Rule
Ndayisaba Olivier mwene nyina (Mico Justin) yamuteye ishoti agwa atya
Intambara imbere y'izamu mbere yuko batera koruneri
Mico Justinahambirana na Mwiseneza Daniel myugariro wa Musanze FC
Hakizimana Francois mu kirere ashaka umupira
Mwiseneza Daniel yugarira Ndayishimiye Antoine Dominique
Biramahire Abeddy azamukana umupira
Umukino warimo gukanira cyane ku mpande zombi no gusunikana biri hafi aho
Hakizimana Francoisyahaboneye ikarita y'umuhondo
Umusifuzi yumvisha Imurora Japhet imyanzuro yuko Muvandimwe Jean Marie Vianney agomba gutera coup franc
Imurora Japhet 7 (Iburyo) na Niyonkuru Ramadhan (ibumoso) bajya ku rukuta
Mico Justin azamukana Munyakazi Yussuf Rule
Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo
Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo ariko anabangamirwa na Niyinkuru Ramadhan bita Boateng
Biramahire Abeddy amaze kubona igitego
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Abakinnyi ba Police FC babyinira igitego
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC atanga amabwiriza
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira, umusore wakinnye iminota 90'
Ikirere cy'ibirunga
Mico Justin yasimbuwe na Niyonzima Jean Paaul bita Robinho
Seninga Innocent acunga iminota ya nyuma
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO