RFL
Kigali

Airtel yazanye 'BOMBA PACK' izajya itanga interineti ihendutse cyane mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/11/2017 8:49
0


N’ubwo Airtel isanzwe iyoboye mu bijyanye na interineti mu bigo byose by’itumanaho mu Rwanda, ntibyayibujije gukomeza kudabagiza abakiriya, dore ko ubu 'BOMBA PACK' ari yo yonyine ishobora kuguha interineti nyinshi kandi ku mafaranga macye cyane.



Nk’uko umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri Airtel Moses Abindabizemu yabitangaje, Bomba Pack ni igicuruzwa gishya Airtel yashyize ku isoko mu buryo buhoraho, ifite ibice bitatu aho ushobora kugura pack y’umunsi, iy’icyumweru ndetse n’iy’ukwezi ubundi ukajya uhabwa 1 GB umunsi wose hakiyongeraho no guhamagara ku buntu nta guceceka Airtel kuri Airtel.

Ushobora kugura Bomba Pack y’umunsi ku mafaranga 500 Rwf ugahabwa 1GB ndetse no guhamagara nta mupaka imirongo ya Airtel, kohereza ubutumwa bugufi nta mupaka ndetse ukabasha guhamagara indi mirongo ku giciro gito cy’amafaranga 20 ku munota. Hari pack y’icyumweru igurwa amafaranga 3000 Rwf n’iy’ukwezi ya 10,000 Rwf zose zikaba zitanga 1 GB buri munsi hakiyongeraho guhamagara no kohererezanya ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel nta mupaka.

Nk’uko Moses yabitangaje, ngo iyi pack yatekerejwe hagendeye ku byifuzo abakiliya bageza kuri Airtel buri munsi ariko ntibongeraho gato gusa ahubwo bakuba insure zigera kuri 3 uko umukiliya yungukirasga mu guhaha interineti ya Airtel. Ikindi ni uko atari poromosiyo izamara igihe gito, ahubwo ni bumwe mu buryo buhoraho Airtel igiye kujya ihamo abakiliya bayo interineti ku buryo waba uri ku kazi cyangwa ufite ibindi ushaka gukora bisaba interineti nyinshi ubasha kwisanzura. Waba ureba televiziyo, kuvugana n’inshuti, kureba amashusho atandukanye n’ibindi byose bisaba interineti ifite ingufu.

Moses Abindabizemu

Kugura Bomba pack ni ugukanda *456# ubundi ugakurikiza amabwiriza cyane ko ari nayo ibanza mu mahitamo uhita uhabwa. Kureba data usigaranye ni ugukanda *131*3#. Bomba pack ije isanga ubundi buryo butandukanye bwo kugura interineti, ntije gukuraho ibisanzwe ahubwo ije guha abakiliya andi mahirwe yisumbuyeho yo kuryoherwa na interineti.

Airtel yasobanuriye abanyamakuru uburyo iyi Bomba pack ije gukemura ikibazo cya interineti 

Tubibutse kandi ko Airtel ifite na poromosiyo ya Tunga ushobora gutsindiramo moto cyangwa imodoka ukanze gusa 1 ukohereza kuri 155 bigutwara igiceri cy'ijana gusa ubundi ukanasubiza utubazo tworoshye tuguhesha amanota yo gutsinda.

Amafoto: ABAYO Sabin/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND