Kuri uyu wa mbere ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda cyatangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku bufatanye na TechWomen Rwanda, iki kikaba ari ikigo kigamije gushishikariza abagore b’abanyarwandakazi kurushaho kwitabira ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga
Denise Umunyana ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Airtel Rwanda, yashimangiye ko guteza imbere ikoranabuhanga ari ishingiro ry’iterambere ku bikorwa bya buri munsi, kugira umubare munini w’abagore n’abakobwa babyitabira bikaba byazamura ireme ry’ikoranabuhanga.
Denise Umunyana hamwe n'abakobwa babiri batoranyijwe
Yakomeje avuga ko hari abakobwa babiri bakiri bato baratoranyijwe ngo bazitabire aya mahugurwa, bakaba bazibanda cyane ku ikoranabuhanga n’ihuzanzira (Information Technology and Network). Aya mahugurwa kandi ngo si ayo kuba Airtel yaba intyoza mu kwerekana ubumenyi n’ubuhanga gusa ahubwo bashaka no guha abazahugurwa ubuhanga n’ubunararibonye bizabafasha gutegura ejo heza hazaza h’u Rwanda.
Ku ruhande rwa TechWomen Rwanda, Angel Bisamaza uri mu bayihagarariye yavuze ko bishimiye cyane gufatanya na Airtel muri aya mahugurwa azafasha abakobwa bakiri bato kugira ubumenyi n’ubunararibonye bakeneye ngo babe babyaza umusaruro ikoranabuhanga, iyi ikaba ari imwe mu ntambwe zo kuziba icyuho cyari mu bari n’abategarugori mu bijyanye no kwitabira ubumenyi n’ikoranabuhanga.
TANGA IGITECYEREZO