RFL
Kigali

Airtel yatangije uburyo bushya bwa MAMO aho umukiriya yikemurira ikibazo atiriwe asaba ubufasha

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/09/2014 11:21
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije uburyo bushya bwiswe My Airtel,My Offer(MAMO)aho umufatabuguzi ukeneye ubufasha ubwo aribwo bwose cyangwa serivise ya Airtel azajya abyikemurira akoresheje telephone ye atiriwe ahamagara kuri Airtel asaba ubufasha.



Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda,Bwana Teddy Bhullar,yatangaje ko ubu ari bumwe mu buryo sosiyete ya Airtel yashyizeho bwo guha serivise nziza kandi zihuse abafatabuguzi bayo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.Aha,Teddy Bhullar aragira ati:Nk’uko bisanzwe mu nshingano zacu zo kuzanira ibishya abafatabuguzi bayo,ni muri urwo rwego twashyizeho ubu buryo bushya bwa MAMO aho buzorohereza cyane abakiriya bacu kuri serivise zitandukanye za Airtel.

Teddy Bhullar kandi yemeje ko ubu buryo bwa MAMO aribwo bwa mbere bugiye gukoreshwa ku isoko ry’itumanaho hano mu Rwanda bikaba binashimangira uburyo iyi sosiyete ishishikajwe no guha serivise nziza abakiriya bayo.

Ubu buryo bwa MAMO bugizwe na serivise zitandukanye kandi mu ndimi eshatu(ikinyarwanda,icyongereza,n’igifaransa)aho umufatabuguzi ajya muri telephone ye agakanda umubare 141.

Bharti Airtel ni sosiyete y’itumanaho mpuzamahanga ikorera mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Asia na Afrika.Iyi sosiyete kandi ifite icyicaro mu mujyi wa New Delhi mu gihugu cy’Ubuhinde ikaba iza mu bigo bine bya mbere ku isi bifite abafatabuguzi benshi.Ku bindi bisobanuro kuri iyi sosiyete mwasura urubuga rwayo arirwo www.airtel.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND