RFL
Kigali

Airtel yasobanuye uko bizajya bigenda nyuma y’aho iguriye Tigo Rwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/12/2017 17:10
1


Ku itariki 18/12/2017 nibwo Bharti Airtel na Millicom byasinye amasezerano y’uko Bharti Airtel iguze imigabane yose ya Tigo Rwanda. Ibi byatumye Airtel isigarana mu kibuga na MTN gusa ariko abenshi mu bakoreshaga Tigo bakomeza kwibaza uko bigeye kugenda nyuma y’uko iyi sosiyete iguzwe burundu na Airtel.



Airtel yasobanuye neza uko bizagenda nyuma y’uko iguze Tigo. Yavuze ko mu gihe ibigo Aritel na Tigo  bigitegereje imyanzuro yemewe n’amategeko, ibigo byombi birakomeza gukora uko bisanzwe. Ikizakurikiraho nyuma y’uko imyanzuro y’ihererekanya yemejwe, ibigo byombi bizatangira gahunda yo guhuza ibikorwa nyirizina bijyanye no guhamya abakiriya , ibikorwa,  abantu n’ibikorwa remezo.

Mu byiza by’uku kwihuza harimo kwagura umurongo hamwe no kuvugurura serivisi zihabwa umukiriya hongerwa ahatangirwa serivisi. Abakiriya bacu bahurijwe hamwe bazaba bari mu muryango umwe mugari baryoherwa na serivisi ku biciro byo hasi.  Uruhare rwa Airtel mu gutanga serivisi zijyanye n’itumanaho rya telephone ruziyongera binyuze mu ba agenti n’aho ihurira n’abakiriya. Simukadi z’abakiriya ntizizahinduka . Kuri ubu nta kizahinduka ku buryo abakiriya bakoresha nimero zabo.

Amafaranga y’abakiliya aratekanye kandi bazakomeza gukoresha Airtel Money na Tigo Cash bishyura ibicuruzwa na serivisi. Amafaranga y’abakiriya aracyacunzwe neza na banki zikorana na Airtel ndetse n’izakoranaga na Tigo. Nimero z’abakiliya kandi ntizizahinduka bazakomeza kuzikoresha, banahabwe serivisi zose bari basanzwe bakoresha, icyahindutse muri ibi byose ni uko izina ‘Airtel’ ari ryo rizajya rikoreshwa mu mwanya wa Tigo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rambert6 years ago
    Tigo izabivuyeho burundu?





Inyarwanda BACKGROUND