RFL
Kigali

Airtel yaje ku mwanya wa gatatu ku isi mu masosiyeti manini y’itumanaho rya terefone

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2015 21:30
1


Airtel kuri ubu ifite abakiriya basaga miliyoni 303 mu bihugu bigera kuri 20 byo ku migabane itandukanye, iyi sosiyeti y’itumanaho yaje ku mwanya wa gatatu ku isi mu masosiyeti manini y’itumanaho rya telefone.



Kuri uyu wa 30 Kamena 2015 Bharti Airtel yatangaje ko yashyizwe ku myanya wa gatatu ku isi mu masosiyete manini y’itumanaho rya telefone, uyu mwanya ikaba iwugezeho nyuma yo kuzamukaho umwanya umwe ikaza imbere. Kugeza ubu abantu bakoresha interineti ya Airtel ku isi baragera kuri miliyari hafi ebyiri (1.85 Billion).

Airtel

Umuyobozi wa Bharti Airtel, Sunil Bharti Mittal yishimiye cyane umwanya bashyizweho wa gatatu ku isi avuga ko mu rugendo barimo bizarushaho gukomeza ubucuruzi bwabo. Yashimiye abakozi ba Airtel n’abafatanyabikorwa babo ku ruhare rwabo mu kubafasha kugera ku kintu cy’ingenzi cyane nk'icyo cyo kuza ku mwanya wa 3 ku isi. 

N’ubwo Bharti Airtel yaje ku mwanya wa 3 ku isi, muri Afrika iza ku mwanya wa mbere aho itanga interinete ya 2G, 3G ndetse na Airtel Money mu bihugu bigera kuri 17 byo muri Afrika ndetse Airtel Money ikaba iza mu myanya ya mbere muri serivise z’ubucuruzi bw’amafaranga zihuta kandi zigera henshi.

Mu myaka itatu Airtel imaze ikorera mu Rwanda, 70% by’abakiriya  bayo  bamaze kwiyandikisha muri Airtel Money ndetse bakaba banakoresha interinete ya 3.7G na 4G. Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel Rwanda. Yavuze ko serivisi batanga bazakomeza kuzitanga ku bakiriya babo mu kurushaho kubafasha.

Airtel Rwanda

Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel Rwanda

Ku rutonde rwakozwe na WCIS(World Cellular Information Servise) rw'amasosiyete 5 manini y'itumanaho ya mbere ku isi, ku mwanya wa mbere harazaho China Mobile itanga interineti ku bantu bakoresha terefoni bagera kuri miliyoni 626.

Ku mwanya wa kabiri hakazaho Vodafone Group, ku mwanya wa 3 hakazaho Bharti Airtel  itanga interine ku bantu basaga miliyoni 303. Ku mwanya wa kane hari China Unicom naho kuwa 5 hakazaho America Movil. 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theodore8 years ago
    Airtel komeza wagare nako usakare tukurinyuma kandi dushigikiye ibituma twihuta mu iterambere





Inyarwanda BACKGROUND