RFL
Kigali

Airtel iherutse kugura Tigo Rwanda yatangije ubwishingizi 'INGOBOKA CASH' bugenewe abafatabuguzi ba Tigo Rwanda

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/03/2018 18:23
0


Mu minsi ishize Airtel yaguze Tigo Rwanda isanzwe itanga serivisi z'itumanaho. Kuri ubu Airtel yazaniye ubwishingizi abafatabuguzi bakoresha umurongo wa Tigo, akaba ari ubwishingizi buzabafasha mu gihe barwaye bakajya mu bitaro amasaha arenze 72 kuzamura.



Tariki 7 Werurwe 2018 wari umwanya wo kugaragaza iyi serivisi nshya y'ubwishingizi bwiswe INGOBOKA CASH ku bakoresha umurongo wa Tigo, ni umuhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel. Iyi gahunda y'ubwishingizi imaze amezi atatu ikoreshwa kandi hari bamwe mu bo imaze gufasha. Kwiyandikisha muri ubu bwishingizi ni ukwandika *200*10# ugakurikiza amabwiriza.

f

Abari bitabiriye umuhango wo kumurika INGOBOKA CASH 

Iyi serivisi INGOBOKA CASH igabanijemo ibice bibiri harimo INGOBOKA CASH yishyura n'itishyura. INGOBOKA CASH itishyura izajya ihabwa umurwayi hagendewe ku buryo akoresha umurongo we wa Tigo ndetse na Tigo cash naho INGOBOKA CASH yishyura izajya ihabwa umurwayi hagendewe ku buryo atanga umusanzu binyuze muri Radiant.

Kakuru Phillip ushinzwe serivisi za Airtel money na Tigo Cash yasobanuriye itangazamakuru impamvu bazanye iyi seivisi, yagize ati; "Iyi ni serivisi tuzaniye abafatabuguzi bacu kandi igomba kubereka ko tukiri kumwe nabo twita ku buzima bwabo no mu gihe baba bari mu bibazo tukabana nabo bagakomeza kubona inyungu zo kuba ku murongo wa Airtel na Tigo."

f

  Kakuru Phillip

Kakuru Phillip abajijwe umusanzu bateganya no mu gihe uzatangwamo yasubije yifashishije urugero ati "Umwe mu bafatabuguzi ashobora gutanga amafaranga 800 Frw ku kwezi, mu kwezi gukukurikiye uhuye n'ikibazo cy'uburwayi ushobora kubona amafranga y'u Rwanda kuva ku 4000 kugeza ku 20000."

h

Umwe mu bafashwijwe n'iyi serivisi y'INGOBOKA CASH  

Marc Rugenera umuyobozi mukuru wa Radiant aganira n'itangazamakuru yashimangiye ko buri wese uzaba uri muri ubu bwishingizi azishyurwa vuba kandi neza. yagize ati; "Ubu ni ubwishingizi bw'umuntu waba wagiye mu bitaro hatitawe ku cyaba cyamujyanyemo icyari cyo cyose haba impanuka, indwara n'ibindi akamaramo iminsi iri hejuru y'itatu (3). Nyuma yo kumekanisha ko amaze iminsi mu bitaro azajya yishyurwa aya mafaranga ni yo abavandimwe baba bakwishyuriye cyangwa ufute n'ubundi bw'ishingizi azahabwa aya mafaranga."

h

Umuyobozi wa Radiant Marc Rugenera

Marc Rugenera yongeyeho ko n'iyo waba ufite ubundi bwishingizi bitakubuza kuza mu bwishingizi bw' INGOBOKA CASH cyane ko uzajya mu bitaro akamaramo iminsi irenze 3 azahabwa amafaranga yemerewe kabone n'ubwo yaba yabyishyuriwe. Naho ku bantu bashobora kubeshya, Marc Rugenera yatangaje ko ntaho bazaca ko ibyo byose byatekerejweho kandi byose bizakurikiranywa. 

Iyi serivisi izafasha bamwe mu bantu bajya mu bitaro bakabura ayo kwishyura mu gihe bazaba bamazemo iminsi 3 bazahabwa amafaranga yabo. Si byo gusa hari n'abandikirwa imiti ihenze bityo INGOBOKA CASH ikazabagoboka.

gg

Eugene Anangwe ni we wari umusangiza w'amagambo 

Abanyarwanda bifuza kujya muri iyi serivise INGOBOKA CASH barasabwa kuba abafatabuguzi muri Tigo Rwanda aga koresha na Tigo Cash nyuma akiyandikisha aho yandika *200*10# agakurikiza amabwiriza. Ubuyobozi bwa Tigo-Airtel Rwanda bwatangaje ko iyi serivisi yatangiriye muri Tigo gusa vuba n'abakoresha umurongo wa Airtel bazatangira kwiyandikisha mu INGOBOKA CASH. 

Airtel Rwanda

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND