RFL
Kigali

Airtel Rwanda yongereye Pack ya Bomba ku buryo bworohereza buri wese kugura interineti yihuta ku giciro gito

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/12/2017 20:56
0


Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 nibwo Airtel Rwanda yashyize ku isoko pack nshya yitwa Bomba itanga interineti yihuta kandi ihendutse. Kuri ubu Airtel yaguye pack ya Bomba ku buryo bizajya byorohera buri wese kuyigura.



Raoul Bedi, umuyobozi muri Airtel, yatangaje ko ibyo kwagura Bomba pack byakozwe ku busabe bw’abakiliya bifuzaga ko haboneka n’uburyo burushijeho korohera abantu bo mubyiciro byose, dore ko Airtel yiyemeje kugeza ku banyarwanda uburyo bw’itumanaho bworoshye kandi buhendutse, kuko u Rwanda rukwiye ibyiza.

Bomba Pack ni igicuruzwa gishya Airtel yashyize ku isoko mu buryo buhoraho, ifite ibice bitatu aho ushobora kugura pack y’umunsi, iy’icyumweru ndetse n’iy’ukwezi ubundi ukajya uhabwa 1 GB umunsi wose. Ushobora kugura Bomba Pack y’umunsi ku mafaranga 500 Rwf ugahabwa 1GB. Hari pack y’icyumweru igurwa amafaranga 3000 Rwf n’iy’ukwezi ya 10,000 Rwf zose zikaba zitanga 1 GB buri munsi. Kuri ibi hiyongereyeho ubundi buryo bwo kugura pack ya 200 Rwf ku munsi ugahabwa 200 MB ndetse na pack ya 1000 Rwf itanga 1.4 GB, ibi byose bikaba biherekejwe no guhamagara Airtel kuri Airtel no kohereza ubutumwa bugufi ku buntu ndetse no guhamagara indi mirongo ku giciro gito cya 20Rwf ku munota.

Airtel Rwanda expands ‘BOMBA packs’ offers

Bomba yorohejwe ku buryo buri wese yabasha kuryoherwa na interineti itanga

Ikindi ni uko atari poromosiyo izamara igihe gito, ahubwo ni bumwe mu buryo buhoraho Airtel igiye kujya ihamo abakiliya bayo interineti ku buryo waba uri ku kazi cyangwa ufite ibindi ushaka gukora bisaba interineti nyinshi ubasha kwisanzura. Waba ureba televiziyo, kuvugana n’inshuti, kureba amashusho atandukanye n’ibindi byose bisaba interineti ifite ingufu.

Kugura Bomba pack ni ugukanda *456# ubundi ugakurikiza amabwiriza cyane ko ari nayo ibanza mu mahitamo uhita uhabwa. Kureba data usigaranye ni ugukanda *131*3#. Bomba pack yaje isanga ubundi buryo butandukanye bwo kugura interineti, ntiyaje gukuraho ibisanzwe ahubwo yaje guha abakiliya andi mahirwe yisumbuyeho yo kuryoherwa na interineti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND