RFL
Kigali

Airtel Rwanda yazanye ikarita“Kozaho” (Tap and Pay) izakoreshwa mu kwishyura imodoka,guhaha mu iduka n’ibindi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2015 10:52
1


Mu rwego rwo kuhanga udushya ku bakiriya ba Airtel Rwanda no kuzana impinduka, abantu bakamenyera kujya bishyura badatanze amafaranga mu ntoki(cash payment) Airtel Rwanda yazanye ikarita yitwa Kozaho (Tap and Pay)izihutisha cyane serivisi zitangirwa muri Airtel Money aho izakemura byinshi bijyanye no kwishyura amafaranga mu ntoki.



Kuri uyu wa 25 Kamena 2015 nibwo Airtel Rwanda yatangaje iyi gahunda nshya izanye yo gukoresha ikarita Kozaho (tap and pay) izakoreshwa n’abakiriya bayo bakoresha Airtel Money kuko izahuzwa na nimero y’umukiriya ikaba iye ku giti cye akajya ayikoresha yishyura amafaranga.

Iyi karita “Kozaho” izanywe na Airtel Rwanda izafasha abakiriya ba Airtel Money kwishyura amafaranga y’urugendo ku madoka za KBS(Kigali Bus Services), kwishyura umumotari, tagisi ndetse no mu maduka amwe n’amwe yo muri Kigali.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar avuga ku iterambere, yatangaje ko iyi karita Kozaho ari uburyo bwo gufasha abakiriya ba Airtel Money kujya bishyura byinshi bitandukanye badatanze amafaranga mu ntoki akaba yizera ko bizabageza ku rundi rwego mu iterambere.

Teddy Bhullar yavuze kandi ko Airtel Rwanda ifite gahunda yo guhora ihanga udushya ku bantu bakoresha umurongo wayo. Ubu buryo bwa kozaho(cashless payment) bukaba bugiye gutangira gukoreshwa mu gihe cya vuba.

Patrick Buchana, umuyobozi wa AirClerk ikigo gifite mu nshingano zacyo gahunda yo kwishyura amatike y’urugendo hadatanzwe amafaranga mu ntoki, yavuze ko iyi karita ya kozaho iri ku mwanya wa mbere mu bizanoza byinshi mu ngendo zakorwaga mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko  ubu buryo bwa Kozaho(cashless payment) buzasimbura ubwari busanzwe bukoreshwa bwo kwishyura amafaranga mu ntoki(cash payment) kuko bizoroshya ibijyanye no kwishyura amafaranga.  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anastase8 years ago
    Nibyiza kuko urwanda rukwiye Ibyi za





Inyarwanda BACKGROUND