RFL
Kigali

Airtel Rwanda yazaniye abanyarwanda indi poromosiyo ya Tunga ushobora gutsindiramo moto n’imodoka-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/09/2017 16:41
3


Kudabagiza abakiliya ni cyo kintu Airtel imaze kumenyekanaho, ubu noneho yazanye poromosiyo ya Tunga izaba irimo moto zo gutsindira ndetse n’igihembo gikuru cy’imodoka igezweho yo mu bwoko bwa Toyota Avanza. Ibi byose Airtel ibikora igamije gukomeza kubaka umubano n’ubufatanya hagati yayo n’abanyarwanda.



Waba utaragura simukadi ya Airtel?

Ni igihombo gikomeye kuri wowe kuko mu gihe ufite simukadi ya Airtel bikugira umwe mu bashobora gutsindira ibihembo muri Airtel Tunga. Ibyo biroroshye cyane kuko bigusaba gusa igiceri cy’amafaranga 100 kugira ngo ubashe kuba umwe mu bashobora gutsindira moto cyangwa imodoka, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 gusa hanyuma ukaba ubaye umwe mu bashobora kwegukana izi mpano zidasanzwe Airtel yazaniye abanyarwanda.

AIRTEL

Imodoka Airtel izatanga ifite imyanya 7 yo kwicaramo

Nk’uko umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri Airtel Moses Abindabizemu yabivuze, iyi poromosiyo igamije guha abanyarwanda uburyo bwo gukomeza kwiteza imbere, atari ugutanga amafaranga mu ntoki gusa ahubwo ni uguha abantu uburyo bwo kuba babyaza umusaruro ibihembo by’isi poromosiyo ya Tunga. Yagize ati “Ushobora gushora igiceri cy’ijana gusa ukaba watsindira moto cyangwa imodoka. Ibaze gushora 100 ukabona moto yanakwinjiriza ibihumbi 100 cyangwa imodoka.” Yongeyeho ati “iyi modoka ni Toyota Avanza, ifite imyanya yo kwicaramo 7 ku buryo n’iyo waba ufite abana benshi bakwirwamo, ni imodoka nziza kandi idatwara ibintu byinshi.”

AIRTEL

Moses asobanura iby'iyi poromosiyo nshya ya Tunga

Umukozi muri Toyota yasobanuye neza imikorere y’iyi modoka, avuga ko iri mu modoka zikunzwe ku isoko kubera uburyo itanywa cyane ndetse ikaba idateza ibibazo, ngo ni imodoka ugura ari nziza kandi ikagufasha mu ngendo itakubereye umutwaro ngo uhore uyitaho amafaranga. Iyi modoka ngo imaze imyaka hagati ya 4-5 ku isoko ngo kandi bishimiye ko Airtel yatangije uburyo bwo kugeza ku banyarwanda imodoka nziza nk’iyi.

AIRTEL

Meddy azafatanya na Airtel mu gutaramira abanyarwanda no kubagezaho ibyiza Airtel yabateganyirije

Si ibyo gusa kandi kuko Airtel yanatekereje kugeza ku banyarwanda ibi byishimo bya Airtel binyuze no mu myidagaduro aho yabazaniye umuhanzi ukunzwe n’abanyarwanda Meddy akazaba azasusurutsa abanyarwanda bari bamaze imyaka 7 batamubona, ndetse agafasha Airtel kugeza ibi byiza ku banyarwanda. Meddy yavuze ko yishimiye cyane gukorana na Airtel kuko yabonye ko ifite umutima wo kugeza ibyiza ku banyarwanda. Yagize ati “Ikintu cya mbere cyankoze ku mutima ni uburyo Airtel ifitiye urukundo abanyarwanda. Hari abacuruzi benshi baba bashaka inyungu zabo gusa ariko ikintu cyantangaje ni urukundo Airtel ifitiye abanyarwanda. Burya business irimo umutima ni yo igira icyo igeza ku bantu”

AIRTEL

Moses, Meddy n'umukozi wa Toyota bafata agafoto

Meddy yatangaje ko afatanyije na Airtel bazakora ibitaramo hirya no hino mu Rwanda ndetse akazabasha kubonana n’abafana be bo mu ntara cyane cyane abashishikariza kugana Airtel kubera uburyo ifite ibyiza byinshi buri munyarwanda atagakwiye guhomba. Moses Abindazemu abajijwe amafaranga ibi bihembo byo muri Tunga byaba bihagaze, yatangaje ko Airtel yashoye amafaranga menshi muri iyi poromosiyo ya Tunga, bitari ku modoka na moto gusa, ayo mafaranga akaba agera kuri miliyoni 100 z’amanyarwanda.

AIRTEL

Ufite igiceri cyawe cy'ijana ushobora kuba watsindira iyi modoka Meddy yicayemo

AIRTEL

Meddy yishimiye kuba umufatanyabikorwa muri poromosiyo ya Tunga

AIRTEL

Iyi modoka ishobora kuba iyawe ukanze 1 ukohereza kuri 155 na Airtel

Ntucikwe rero n’iyi poromosiyo, niba utaranagura simukadi ya Airtel unyaruke uyishake hanyuma wohereze 1 kuri 155 ku gicero cy’ijana gusa, ibi birakugira umunyamahirwe mu bazegukana moto cyangwa imodoka. Hari moto 12 zo gutsindira ndetse n'imodoka imwe.Iyi poromosiyo ya moto 12 izamara ibyumweru 12 nkuko ubuyobozi bwa Airtel Rwanda byabitangarije abanyamakuru. 

AMAFOTO: Ashimwe Shane Constantin- Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • janvier manirakiza6 years ago
    Nabazaga utomboye mubimumenyesha ku ukunsi wa kangahe?
  • janvier manirakiza6 years ago
    gutsinda mukurikiza iki? ni amanota menshi cyangwa ni ukujya mu irushanwa ugatanga igiceri kimwe, nagirango munsobanurire nanjye nzabe umwe mubazegukana imodoka cyangwa se n'ibindi bihembo.
  • janvier manirakiza6 years ago
    umuntu afite nk'ikibazo yahamagara kuzihe nimero za Airtel?





Inyarwanda BACKGROUND