Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2015 nibwo hatanzwe Moto ya 8 ku munyamahirwe wayegukanye mu irushanwa TUNGA MOTO rya Airtel Rwanda. Iyi Moto yatsindiwe n’umusore witwa Mussa Hagenimana w’imyaka 21 y’amavuko wiga ibijyanye no gukanika.
Umuhanzi King James umwe mu bambasaderi ba Airtel Rwanda nawe yari yitabiriye uyu muhango wo gutanga Moto ya 8 ndetse nyuma yo kubihererwa ububasha na Airtel, King James niwe watanze ku mugaragaro iyi Moto ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda (1.500.000Frw).
Mussa Hagenimana watomboye iyi Moto aturuka mu karere ka Rusizi akaba yiga amasomo ajyanye no gukanika mu igarage iri Rwandex i Gikondo. Moto yatanzwe ni iya munani mu gihe irushanwa TUNGA MOTO rizarangira ari uko hatanzwe Moto 12 aho buri cyumweru batanga Moto ndetse bagatanga n’ibindi bihembo bitandukanye birimo ikarita za 2000Frw zo guhamagara zihabwa abantu 5 buri cyumweru.
Mussa Hagenimana yahise ahabwa Moto yatsindiye
Mussa Hagenimana watwaye iyi Moto ya 8 nyuma yo kuba uwa mbere mu kugira amanota menshi kurusha ndetse akaba amaze imyaka myinshi akoresha umurongo wa Airtel, yabwiye inyarwanda.com ko yakoresheje amafaranga arenga ibihumbi Magana abiri y’amanyarwanda(230.000Frw). Mussa yamaze impungenge abavuga ko iri rushanwa ribamo amanyanga, ati:
Mu by’ukuri biranshimishije cyane, natsindiye iyi moto mu buryo butangaje, ntabwo numvaga ko nanjye aya mahirwe yangeraho. Natangiye numva harimo uburiganya ariko naje gusanga nta burimo nyuma yo gutangira gukina. Ndasaba abanyarwanda ko baryitabira. Nzakomeza nkore mekanike na moto yanjye iri mu muhanda ikora nk’uko umuhinzi atasonza ngo arye isuka niko nanjye ntazagurisha iyi moto.
Umuhanzi King James yashishikarije abanyarwanda kwitabira iyi tombora ku bwinshi kuko Airtel Rwanda ikorera mu mucyo na cyane ko ngo kuba yamamariza Airtel atakomeza kuyamamariza aramutse amenye ko ifite uburiganya.
King James yakanguriye abanyarwanda bose kwitabira iri rushanwa
King James yasabye abanyarwanda kwitabira no gukomeza gukina uyu mukino bakohereza ijambo GO kuri 155 bakagerageza amahirwe yabo yo kwegukana Moto enye zisigaye.
King James hamwe n'uwari uhagarariye Airtel Rwanda batangaje ko hasigaye Moto enye
Kujya muri iri rushanwa rya Tunga Moto ugatsindira ibihembo bitandukanye ni ukwandika ijambo IT’S NOW ukohereza kuri 155 ugatangira kujya usubiza ibibazo bitandukanye, aho igisubizo cyiza kiguhesha amanota 50, Message imwe ikaba ari amafaranga 100Frw.
Iyi niyo modoka King James yajemo
TANGA IGITECYEREZO