RFL
Kigali

Airtel Rwanda yatangije gahunda yo guha impano abafatabugizi bayo yise "Ni Ikirengaaa Festive Promotion"

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:31/10/2014 20:46
0


Kuri uyu wa 31 Ukwakira,2014, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo guha amahirwe abafatabuguzi bayo yo gutsindira ibihembo bokomeye kandi bishimishije mu mpera z’umwaka. Muri iyi gahunda abantu bazabasha gutsindira inzu zigera ku 8 ndetse n’amafaranga menshi.



Iyi gahunda yishwe Ikirengaaa Festive Promotion, izamara ibyumweru 8 aho abafatabuguzi bagera ku bihumbi 30 bhazatsindira ibihembo by’akataraboneka mu mpera z’ibiruhuko bisoza umwaka.

Umuyobozi wa Airtel ushinzwe iyamamaza bikorwa, Bwana Indrajeet Singh yagize ati “Bizaba ari bihe bitazibagirana ku bafatabuguzi bacu. Umuryango wa Airtel uhora utegereje ibi bihe bisoza umwaka kugira ngo tubashe gushimira abafatabuguzi bacu ku buryo batuba hafi mu gihe cyose cy’umwaka. Twishimiye cyane gukora ibi kuko u Rwanda rukwiye Ibyiza

Akomeza gusobanura iby’iyi gahunda, Singh yavuze ko muri yo hazatangwa ibintu bishobora guhindura ubuzima bw’abantu nk’amazu ari mu mujyi wa Kigali y’ibyuma bitatu byo kuraramo, mbese ibasha guturwamo n’umuryango wose.

Uribaza uko wabigenza ngo winjira muri iyi gahunda?

Kugira ngo umuntu abashe kwinjira mu bahatanira ibihembo bya buri munsi cyangwa se n’ibya buri cyumweru bisaba kugura amafaranga yo guhamagara buri munsi, kugura ipaki ya internet ukanda*456*8#, kugura ipaki yo guhamagara  uhamagara MAMO kuri 141 cyangwa se ugakoresha Airtel Money ukanda *182#.

Buri cyumweru umuntu umwe azajya atsindira inzu, babiri bazajya batsindira amafaranga ibihumbi 50 ku munsi ndetse n’abarenga 500 batsindire amafaranga yo guhamagara buri munsi.

Asoza Singh yagize ati “Bigiye kuba ibihe byiza kandi bazagira n’amahirwe yo kwinjira muri ibi bihe by’ibyishimo n’umunezero bafite impano nziza tubaha. Airtel izakomeza gukora byinshi kugira ngo abakiriya bayo bagume ku murongo”.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND