RFL
Kigali

Airtel Rwanda yatangije “14 Days of Love” gahunda yo gusakaza urukundo muri Sosiyete

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2016 11:07
0


Muri uku kwezi kwa Gashyantare kuzwi nk’ukwezi kurangwa n’ibikorwa by’urukundo aho abantu benshi baba bishimanye, Airtel Rwanda yatangije gahunda nshya yiswe ’14 days of love’ yo kwereka abanyarwanda by’umwihariko abakiriya bayo urukundo ibafitiye.



Iyi kampanye ’14 days of love’ ya Airtel Rwanda izamara iminsi 14 aho iyi sosiyete y’itumanaho izagera ku banyarwanda batandukanye ikabasanga mu bigo n’imiryango idaharanira inyungu babarizwamo ikishimana nabo ikabereka urukundo ibafitiye.

Muri iyo minsi 14 izarangwa n’urukundo, Airtel Rwanda izatanga ibintu bitandukanye birimo n’amafaranga kuri iyi miryango izaba yatoranyijwe. Iyo nkunga izatangwa kuri iyo miryango ni mu rwego rwo kubaba hafi kugira ngo bakomeze gukora neza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Airtel rwanda

Abayobozi ba Airtel bari kuri Peace and Hope Initiative i Gasharu

Iyi gahunda ya ’14 days of love’ yatangijwe kuri uyu wa 5 Gashyantare mu muhango wabereye kuri Peace and Hope Initiative mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo. Peace and Hope Initiative ni umuryango watangijwe n’urubyiruko rwibana nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Intego nyamukuru y’umuryango Peace and Hope Initiative ni ugufasha abana b’imfubyi kwigirira icyizere cy’ubuzima, bakabafasha kujya mu ishuri bakabitaho bishoboka bakabereka umutima wa kibyeyi. Abo bana babatangra amafaranga y’ishuri, ubwishingiza mu kwivuza bakabagurira n’bikoresho by’ishuri.

Ubwo Airtel Rwanda yabasuraga, yatanze amafaranga y’amanyarwanda 600,000 Frw azafasha abo bana b’imfubyi bagera ku 123 mu kubona ibikoresho by’ishuri. Ikindi ni uko Airtel Rwanda yabahaye amata kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse n’ejo hazaza heza.

Airtel Rwanda

Abana bafashwa na Peace and Hope Initiative barimo kunywa amata bahawe na Airtel Rwanda

Albert Musabyimana mu izina ry’umuyobozi wa Peace and Hope Initiative yashimiye cyane Airtel Rwanda kuba yababereye umugisha ikabasura ikabagezaho imfashanyo izafasha abo bana b’imfubyi kubona ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Brian Kirungi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Airtel Rwanda, mu ijambo rye, yavuze ko ukwezi kwa Gashyantare ari ukwezi kubamo urukundo rwinshi, kubw’iyo mpamvu bakaba bariyemeje kurugeza ku muryango nyarwanda. Yavuze ko muri iyo gahunda batangije, bazagera mu bigo n’imiryango itandukanye izatoranywa na Airtel Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND