RFL
Kigali

Airtel Rwanda yahembye abanyamahirwe ba mbere muri Poromosiyo ya Ni Ikirengaaa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2015 17:51
1


Nziyumvira Viateur umucuruzi ukorera i Kabaya umaze imyaka ibiri n’igice akoresha umurongo wa Airtel , yabaye umunyamahirwe wa mbere muri Poromosiyo ya Ni Ikirengaaa yegukana akayabo k’ibihumbi 640 y’amanyarwanda (640.500Frw).



Viateur Nziyumvira ntabwo ari we munyamahirwe gusa watsindiye amafaranga, ahubwo na Mushimire Oliva yatsindiye asaga miliyoni imwe y’amanyarwanda(1.145.000Frw) naho Jean de Dieu Maniraho umucuruzi uba Kicukiro atsindira 746.500Frw nyuma y’umunsi umwe gusa akoresha umurongo wa Airtel.

Mushimire Olive utuye I Gikondo n’ibyishimo byinshi yagize ati: Ngiriwe umugisha cyane kuba mbashije gutsindira aya mafaranga kuko nari maze icyumweru kimwe gusa nkoresha Airtel. Hari inzozi nari mfite, ubu ngiye gutangira busness nkabye inzozi zanjye.  

Ni Ikirenga

Mushimire Olive agiye gutangira ubucuruzi nyuma gutsindira asaga miliyoni

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Michael Adjei yashimiye abanyamahirwe ba mbere muri Ni Ikirenga, abifuriza ibihe byiza mu gihe bategereje kumenya uzatsindira kujya I Rubavu muri Hotel Serena ku itike ya Airtel akamarayo Weekend yose. Yasabye abafatabuguzi ba Airtel kugerageza aya mahirwe kuko yabafasha guhindura ubuzima bwabo. Ati;

Poromosiyo ya Ni ikirengaaa yatangiye neza kandi twanejejwe no kubona yarakiriwe neza n’abanyarwanda. Twashimishijwe n’abanyamahirwe batsinze bwa mbere ndetse ndabifuriza amahirwe mu gihe dutegereje kumenya abatsindira kujya mu kiruhuko kuri Kivu Serena Hotel i Rubavu. Turatera inkunga abakiriya bacu kwitabira ino poromosiyo. Ushobora kugira amahirwe muri iyi minsi mikuru ugatangirana umwaka ibyishimo byinshi.”

Ikiganiro Ni Ikirengaaa cya Airtel Rwanda gitangira saa Moya z’umugoroba (7:00Pm) kuri TV One guhera ku wa mbere kugeza kuwa gatanu kandi kigasubizwaho saa Moya za mu gitondo (7:00Am)

Muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel, abakiriya bayo bashobora gutsindira inyongera ingana na 300%  n’ibihembo bya buri munsi by’amafaranga agera kuri 1,000,000 FRW. Kandi abanyamahirwe babiri bazajya batsindira buri cyumweru ikiruhuko kuri Kivu Serena Hotel, bafatwe neza byihariye (VVIP experience).

Urugendo bazajya bahabwa rubahesha gutwarwa muri kajugujugu kuva Kigali International Airport kugera kuri hoteli, kandi nyiramahirwe yemerewe kujyana na mugenzi we. Airtel Rwanda izajya ihaha amafaranga 100,000 FRW yo guhaha, mu gutaha abatsinze bose bazajya bagaruka mu modoka nziza y’agaciro.

Ni Ikirenga

Nziyumva Viateur umwe mu bagize amahirwe muri Ni Ikirengaaa

Imiterere ya poromosiyo.

Buri munsi Abakiriya ba Airtel bazajya babona ubutumwa bubamenyesha umuhigo wabo w’umunsi, buri wese ku giti cye, ndetse bashobora no kuwirebera bakanze *141*1#.

Igihe icyo ari cyo cyose umukiriya abashije kugera ku muhigo we azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha ko ahawe inyongera ya 300%.

Ubwo butumwa kandi buzajya bubamenyesha ko bagiye mu mubare w’abari butsindire ibihembo by’umunsi.

Umukiriya ubashije kugera ku muhigo we w’umunsi azajya ahita ajya mu mubare w’abari butsindire ibihembo kuri uwo munsi gusa.

Abanyamahirwe batsinze bazajya babimenyeshwa bahamagawe n’iyi nomero gusa 0731000000

Kurikirana ikiganiro cya Ni ikirengaaa buri munsi kuri TV One.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GOOOS8 years ago
    ESE MUHEMBA KANGAHE?MUCYUMWERU CG NI MU KWEZI? IBINTU BYANYU NTIBISOBANUTSE PE





Inyarwanda BACKGROUND